Abaturiye ingomero z’amashanyarazi bababazwa n’uko ntayo bafite

Abaturage baturiye ingomero z’amashanyarazi za Rukarara ya mbere n’iya kabiri bababazwa n’uko amashanyarazi zitanga atabageraho bakaba mu bwigunge kandi yagakwiye kubaheraho.

Abaturage batuye mu isantere y’ubucuruzi ya Gahira, mu Murenge wa Uwinkingi, Akarere ka Nyamagabe, nta mashanyarazi bagira kandi baturiye ingomero zayo. Ibi bigatuma baba mu bwigunge n’abayobozi b’ibanze, ugasanga bibangamira akazi kabo kuko bayakenera.

Abaturiye ingomero ntibabasha gukora ibikorwa by'iterambere kubera ko badahabwa amashanyarazi kandi ari bo yagakwiye guheraho.
Abaturiye ingomero ntibabasha gukora ibikorwa by’iterambere kubera ko badahabwa amashanyarazi kandi ari bo yagakwiye guheraho.

Paul Uwimana, umuturage wo muri uyu murenge, atangaza ko kuba nta mashanyarazi bafite kandi baturanye na yo ari ikibazo kuko bari bakwiye kuyahabwa mbere y’uko ajya ahandi.

Yagize ati “Mu by’ukuri, hano duturiye ingomero zigeze kuri ebyiri ariko tubabazwa no kuba inaha nta muriro tugira kandi mu murenge wacu ibyo bikorwa by’iterambere bihari ariko ntatugereho.”

Abaturage batangaza ko bakizirikana ijambo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yigeze kuvuga ubwo yatahaga urugomero rumwe rwari rwuzuye, asaba ko amashanyarazi mbere yo kujya ahandi yagahereye ku baturiye ingomero.

Alphonse Manirakiza atangaza ko Umukuru w’Igihugu yababwiye ko mbere y’uko ibikorwa by’iterambere bijya ahandi, byagakwiye guhera ku babituriye.

Ati “Perezida wa Repubulika yavuze ko ahantu igikorwa cy’amajyambere kirimo gukorerwa abo kigomba kugeraho bwa mbere ari abahaturiye. Amashanyari ni twe yagombye guheraho, tugashaka imashini zibaza, birya bintu bakorera za Nyabugogo mu kabande, twabikora natwe.”

Uretse kuba abaturage babangamirwa no kuba badatera imbere kubera amashanyarazi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahira atangaza ko bituma na bo nk’abayobozi batuzuza inshingano.

Ati “Ubu kugira ngo nkoreshe mudasobwa, binsaba kujya ku murenge cyangwa ahandi hari umuriro. Bituma raporo zacu zikererwa, bigatuma hari ibyo dutanga dukoresheje amakaramu kandi mu gihe tugezemo bitari bikwiye.”

Umunsi aba abaturage babonye amashanyarazi bazabasha kwiteza imbere bakora ibikorwa bikenera amashanyarazi nko kogosha, gusudira, gushyira umuriro muri terefoni n’ibindi kandi babashe no kubona serivisi zihuse mu buyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka