Kwegerezwa ikoranabuhanga byorohereje akazi abayobozi b’ibigo by’amashuri

Abayobozi b’ibigo by’amashuri yo mu mirenge ya Musebeya na Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, bishimiye kubona ikoranabuhanga hafi yabo kuko byagabanyije ingendo bakoraga bajya mu mujyi w’aka karere.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri ngo basigaye batunganya akazi batagombye gukora ibilometero bajya mu mujyi w'akarere kabo.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri ngo basigaye batunganya akazi batagombye gukora ibilometero bajya mu mujyi w’akarere kabo.

Bavuga ko inzu y’ikoranabuhanga, Telecentre, yo mu Murenge wa Musebeya, yafashije abayobozi b’ibigo by’amashuri kohereza raporo zinoze kandi ku gihe, bitewe n’uko amwe mu mashuri, nta mashanyarazi arayageramo.

Iyi Telecentre ngo yagabanyije ingendo abo bayobozi bakoraga bava i Musebeya na Buruhukiro bagana mu mujyi wa Nyamagabe, aho bagendaga ibilometero hagati ya 35 na 40. Nta modoka zitwara abagenzi rusange zihaba ku buryo byabasabaga gutega moto y’amafaranga ibihumbi 5000Frw byo kugenda na 5000Frw byo gusubirayo.

Muhizi Etienne, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kizimyamuriro mu Murenge wa Buruhukiro, atangaza ko aho baboneye Telecentre ya Musebeya, akazi kabo karushijeho kunoga.

Yagize ati “Iyi Telecentre ntabwo idufasha kubona interineti gusa ahubwo iyo ufite izindi nyandiko, ushobora kuba wakoze uraza ukazifotoza. Mbere twakoreshaga intoki cyangwa tukajya i Nyamagabe mu mujyi, ariko byose bikorerwa aha. Urabona ko hari amamashini afotora n’asohora impapuro.”

Nyirabanyuzahabo Speciose, Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Bishyiga, avuga ko nubwo bafite amashanyarazi aho bakorera, ariko nta interineti ihaba, bityo ko kugana iyi Telecentre byabafashije.

Yagize ati “Ndimo kuzuza ibintu bigaragaza imibare y’abanyeshuri ku kigo, abatanze mituweli, imibare y’abarimu n’ibyo bigisha, mbese muri rusange ubuzima bw’ikigo. Mbere ibi twajyaga kubyuzuriza i Nyamagabe ariko nindangiza ndahita nohereza, ubu twarasubijwe.”

Kuba nta Internet ihagije babona, bituma zimwe mu mashini zidakora.
Kuba nta Internet ihagije babona, bituma zimwe mu mashini zidakora.

Uretse kuba iyi Telecentre yarafashije abayobozi b’ibigo by’amashuri, byanafashije abaturage n’urubyiruko kungurana ibitekerezo kuko bahahurira ari benshi. Gusa ngo haracyari imbogamizi ya interineti idahagije.

Nyiramajyambere Immaculée ushinzwe iyi Telecentre, avuga ko bifashisha ‘modem’ mu gutanga interineti ku babagana ariko bikaba bikomeje kugaragara ko ari nkeya.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Jean Lambert, atangaza ko akarere kagiye kubikurikirana ku buryo icyo kibazo kizakemuka.

Yagize ati “Twifashishije umukozi ushinzwe ikoranabuhanga ku karere, ni ikibazo tugiye gukemura. Nitunasanga ari igikoresho kirenze ubushobozi bw’akarere, tuzakora ubuvugizi ku bo bireba.”

Ubusanzwe, iyi Telecentre ikurikiranwa n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere (RDB) ariko ubuyobozi bw’akarere bukaba bugiye kongera imbaraga mu ikurikiranabikorwa ryayo kugira ngo ifashe abayigana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka