Abarwanyije ingengabitekerezo bakarokora Abatutsi ngo bakwiye gufatirwaho urugero

Abanyarwanda barashishikarizwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bafatira urugero kubayirwanyije mu bihe bikomeye bya Kenoside yakorewe Abatutsi bakagira abo barokora.

Tariki 21 Mata nibwo hibukwa Abatutsi barenga ibihumbi 50 baguye i Murambi mu Karere ka Nyamagabe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Dr. Bizimana asanga abarokoye abatutsi bagakwiye kubera urugero rwiza nk'abarwanyije ingengabitekerezo mu bihe bikomeye.
Dr. Bizimana asanga abarokoye abatutsi bagakwiye kubera urugero rwiza nk’abarwanyije ingengabitekerezo mu bihe bikomeye.

Abaje gufata mu mugongo abaharokokeye n’abitabiriye bibukijwe kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside bafatira urugero ku bagize abo barokora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr. Jean Damascene Bizimana yatangaje ko ingengabiterezo isigaye muri bamwe ishobora kurwanywa harebewe ku bayirwanyije mbere bagahara ubuzima bwabo bagakiza abandi.

Abanyarwanda bashyize hamwe ingengabitekerezo yarandurwa burundu.
Abanyarwanda bashyize hamwe ingengabitekerezo yarandurwa burundu.

Yagize ati “Abantu bagiye barokora abandi bakabitangira, nibo iyo tuvuga kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, nibo bagomba kutubera urugero, kuko bayanze no mu bihe bikomeye kurusha ubu dufite ubuyobozi bubidufashamo bufata abantu bose kimwe.”

Nubwo abanyapolitiki benshi bateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi hari ho n’abeza batari bashyigikiye ko abatutsi bicwa.

Dr. Bizimana yatanze n’urugero rwa bamwe bahoze mu ishyaka ryari ku butegetsi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi MRND basezeye mu ishyaka kubera ryari rishyigikiye amacakubiri.

Hibutswe abatutsi barenga ibihumbi 50 biciwe i Murambi.
Hibutswe abatutsi barenga ibihumbi 50 biciwe i Murambi.

Ati “Umuntu bita Rumiya Jean Albert yari umwalimu muri kaminuza, muzi Mugesera ijambo yavugiye ku Kabaya, Rumiya wari muri nyobozi ya MRND icya mbere yakoze yasezeye mu ishyaka yandikira Habyarimana ko adashyigikiye ko bigisha urwango ku mugaragaro bategura n’ubwicanyi.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepho Alphonse Munyantwari, wari n’umushyitsi mukuru yagarutse ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside aho yabwiye abitabiriye ko Abanyarwanda ari abavindimwe bashyize hamwe bayirandura burundu.

Ati “Hari abari hanze Abafaransa basangiye ingengabitekerezo n’abajenosideri, ntabwo rero wavuga ngo ni ikibazo cyoroshye, ariko ni ikibazo cyoroshye ku Banyarwanda bashyize hamwe kuko igihe cyose twashyize hamwe twatsinze.”

Kugeza ubu ubushakashatsi bugaragaza ko ingebitekerezo yagabanutse mu Rwanda aho bigeze ku kigero cya 83%

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka