Kumenya ubwoko bw’ingano inganda zifuza bizabakura mu rujijo

Abahinzi b’ingano mu Karere ka Nyamagabe baremeza kuba bamenye ubwoko bw’imbuto y’ingano inganda zifuza, bizongera umusaruro wazo bakabasha guhaza amasoko.

Babitangarije mu nama nyunguranabitekerezo yahuje amakoperative y’ubuhinzi n’abafite aho bahuriye n’igihingwa cy’ingano, baganira ku inozwa ry’ihingwa n’ubucuruzi bw’ingano, kuri uyu wa gatatu tariki 9 Werurwe 2016.

Inama y'abahinzi bingano yagaragaje ko umusaruro wazo ari muke udahagije isoko abahinzi basabwa guhinga imbuto itanga umusaruro ukenewe ku isoko.
Inama y’abahinzi bingano yagaragaje ko umusaruro wazo ari muke udahagije isoko abahinzi basabwa guhinga imbuto itanga umusaruro ukenewe ku isoko.

Abahinzi b’ingano batangaza ko impamvu umusaruro wabaye muke ntubashe guhaza isoko byatewe n’imbuto idakenewe ku isoko bahingaga n’ikibazo cy’ifumbire y’imborera idahagije.

Seraphine Nyirabarinda, umuhinzi w’ingano mu Murenge wa Uwinkingi, atangaza ko icyatumye batabona umusaruro uhagije kandi wifuzwa n’abanyenganda ari ubwoko bw’imbuto.

Yagize ati “Kutabona umusaruro mwinshi ni uko twahingaga Musama, ariko RAB yatwemereye ko igiye kudushakira imbuto EN 161, ubu twizeye ko tugiye kubona umusaruro uhagije.”

Abagize ihuriro ry'abahinzi b'ingano bagiye gutubura imbuto RAB yabemereye bakazayigeza no ku bandi baturage batari mu makoperative kugira ngo nabo biteze imbere.
Abagize ihuriro ry’abahinzi b’ingano bagiye gutubura imbuto RAB yabemereye bakazayigeza no ku bandi baturage batari mu makoperative kugira ngo nabo biteze imbere.

Innocent Havugirije uhinga ingano akaba ni umufashamyumvire mu bijyanye n’ubuhinzi, we avuga ko kuba baramaze imyaka myinshi batabona isoko ry’ingano zabo byatumaga abahinzi bihingira uko bishakiye ariko bagiye kubigisha.

Ati “Ndi umufashamyumvire, haba mu nama kuva ku kagari kugeza ku mudugudu nshobora gufata ijambo mu nama, nkashishikariza abaturage kwitabira gukoresha ifumbire ikenewe n’imbuto yifuzwa ku isoko kuko ubu abaturage ntibahingira inda gusa.”

Simoni Mutangana, umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi b’ingano bakorera mu turere Nyamagabe na Nyaruguru, atangaza ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB) yemereye koperative yabo, imbuto izatububurwa abaturage bose ikabageraho.

Ati “Imbuto EN161 RAB yayitwemereye, toni 10, ubu tuzazifata tuzihe abanyamuryango bazitubure, bazahe n’abandi baturage batari muri koperative wasangaga bihingira Musama kandi itakiri ku isoko.”

Kugeza ubu ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi (UNICOPAGI), rihuriwemo n’abingano, mu myaka itanu ishize rikaba ryari ryasaruye toni zigera ku 1112 z’ingano. Iri huriro rikaba riteganya kwagura n’ubuso buhingwaho.

Abahinzi bagirwa inama yo kongera umusaruro kuko noneho babonye uruganda rutunganya ingano rwa Tare, rubagurira ingano mbere zarabapfiraga ubusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze cyane, ariko mugerageze nokwegera urubyiruko mudushishikarize ubunzi kuko ni bwiza.

Seburakeye Francois yanditse ku itariki ya: 28-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka