Biteze kuri nyobozi nshya umuhanda n’amashanyarazi

Abatuye mu Murenge wa Mugano basabye ubuyobozi bushya bw’Akarere ka Nyamagabe kubaha umuhanda n’amashyanyarazi bakava mu bwigunge.

Kuri uyu wa kane tariki 3 Werurwe 2016, abagize komite nyobozi nshya y’aka karere basuye abaturage b’Umurenge wa Mugano mu gikorwa cyo kubiyereka no kumva icyo babategerejeho.

Nyobozi nshya irizeza abturage ubufatanye kugira ngo abaturage bakomeze gutera imbere.
Nyobozi nshya irizeza abturage ubufatanye kugira ngo abaturage bakomeze gutera imbere.

Mariya Goreti Kakuze umuturage wo mu murenge wa Mugano, akagari ka Sovu yatangaje ko nta mihanda myiza bafite bigatuma bahera mu bwigunge.

Yagize ati “Nk’uko namwe mwagiye mugenda muri uno muhanda mwabonye ko ari mubi cyane, turifuza ko uyu muhanda wacu mwawudukorera.”

Aminadabu Niyomugabo nawe yatangaje ko kuba nta mihanda mizima bafite mu murenge bibangamiye iterambere ry’abaturage asaba ko bahabwa umuhanda n’amashanyarazi.

Abaturage b'umurenge wa Mugano biteze kuri nyobozi nshya muhanda mwiza n'amashanyarazi.
Abaturage b’umurenge wa Mugano biteze kuri nyobozi nshya muhanda mwiza n’amashanyarazi.

Ati “Umuhanda wa Yonde ubabaje abantu benshi, twaheze inyuma pe, ikibabaje ni uko abaturage ba Mugano bagize uruhare mu gukora indi mihanda itandukanye mu karere ariko bo bagasigara inyuma turabasaba ngo muduhe umuhanda muduhe n’amashanyarazi.”

Umuyobozi w’akarere Philbert Mugisha, yemereye abaturage ko n’ubwo umuhanda basaba uri ku rwego rw’igihugu rutari ku ngengo y’imari y’akarere, hagiye gukorwa ubuvugizi umuhanda ukaboneka bidatinze.

Ati “Iriya mihanda rwose buri wese arayifuza, anezezwa no kuba yava I Kaduha akazenguruka Yonde ugaterera Buteteri ugakomeza n’i Mushubi, tuzakora ubuvugizi bushoboka kuko hari ibirenze ubushobozi bw’akarere hazamo na minisiteri rwose ntitwicaye.”

Ubuyobozi kandi bukaba bwakiriye ibibazo bigera kuri 29 bitandukanye abaturage bari bafite, bimwe bikemurirwa aho ibindi bihabwa umurongo w’uko bizakurikiranwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka