Gahunda ya “Nkunganire” yakemuye isharira ry’ubutaka ryatumaga abahinzi bateza

Abahinzi bo mu Karere ka Nyamagabe baravuga ko gahunda ya “Nkunganire” yakemuye ikibazo cy’isharira ry’ubutaka ryatumaga batabobona umusaruro ukwiriye.

Abaturage bishimira ko igiciro cy'amafumbire n'imbuto cyagabunutse.
Abaturage bishimira ko igiciro cy’amafumbire n’imbuto cyagabunutse.

Akarere ka Nyamagabe kari mu gice cyahoze ari Gikongoro, kakundaga kurangwamo amapfa yatumaga bamwe bateza ndetse aka gace kakarangwamo inzara, ariko aho gahunda ya Nkunganire itangiriye, abaturage bakabona imbuto z’indobanure, ifumbire n’ishwagara, umusaruro wariyongere babona ibyo barya basagurira n’amasoko.

Mukantwari Jacqueline utuye mu Kagari ka Byimana, Umurenge wa Buruhukiro, atangaza ko ubutaka bwashariraga ntihagire ugira icyo asarura.

Yagize ati “Hari ubutaka bwashariraga, butera ariko aho bazaniye Nkunganire, turahinga tukeza tugasagurira n’amasoko, batuzaniye n’amashwagara noneho bwa busharire buba mu butaka bwacu buvamo.”

Gahunda ya Nkungariye yatumye abaturage babona umusaruro bavuga ko ushimishije.
Gahunda ya Nkungariye yatumye abaturage babona umusaruro bavuga ko ushimishije.

Uwamahoro Marie Jeanne na we utuye mu Murenge wa Buruhukiro, atangaza ko iyi gahunda yabafashije kandi bishimira ko amafumbire bayashyize ku giciro cyo hasi.

Yagize ati “Iyi gahunda narayitabiriye tubona baduhera ku giciro cyiza, DAP (ubwoko bw’ifumbire) ni 470Frw, mbere yabaga ari 500Frw. Ubu turahinga tukeza kandi mbere ubutaka bwarashariraga, ubu turarya nta kibazo.”

Nubwo iyi gahunda yafashije abaturage ariko bagize impugenge z’uko hari ubwo yatindaga kubageraho bikagira ingaruka ku musaruro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Buruhukiro, Paul Manirarora, avuga nubwo yajyaga itinda, ngo ubu isigaye ibonekera igihe.

Yagize ati “Nubwo Leta iba yashyizemo inkunga, hari abantu baba bayiranguye, bakaba ari bo bayigeza ku baturage. Hari igihe byajyaga bitinda ariko ubu nkekako bitagitinda, ubu iza kare abashaka kugura bariyandikisha muri gahunda ya ‘Twigire Muhinzi’.”

Uhagarariye Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) mu Ntara y’Amajyepfo, Ngenzi Parfait, yemeza ko gahunda ya Nkunganire yatindaga, ariko ko mu bihembwe bishize yabonekeye igihe, kandi ko mu rwego rwo kwirinda ko yazongera gutinda, hafashwe ingamba zo kwegurira isoko ryayo Inkeragutabara.

Ikigo RAB kikaba kivuga ko iyi gahunda yatumye umusaruro ukomoka ku buhinzi muri rusange mu gihugu wariyongereyeho 4%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka