Kubura akazi biterwa n’imyumvire-Urubyiruko rwikorera
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe rumaze kwiteza imbere, rusanga ikibazo cy’ubushomeri bwugarije benshi, gituruka ku myumvire mibi yo kudakunda imyuga kandi itanga akazi ku buryo bwihuse.

Bamwe mu bakobwa bo mu Murenge wa Gasaka, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye bakabura buruse, bahisemo kwiga gukora inkweto mu ishuri ry’imyuga, bafungura inzu (Atelier) ikora ikanadoda inkweto z’amako atandukanye, ibikapu, imikandara, n’ibindi bikomoka ku ruhu.
Mukamurenzi Laurence yarangije kwiga amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ibidukikije (MEG), ubu akora inkweto mu mpu. Avuga ko yarebye kwicara iwabo ntacyo bizamumarira, yihangira umurimo, none ku kwezi abasha kubona amafaranga ibihumbi 80Frw.
Yagize ati “Maze amezi atanu nkora kano kazi nyuma yo kuva kubyiga. Ubu mbasha gukodesha inzu yo kubamo n’iyi dukoreramo. Mbasha kugura amavuta, imyambaro, nkafasha n’umuryango wanjye kandi nkibuka no kwzigamira.”
Mukamurenzi avuga ko ikibazo cy’urubyiruko ruri mu bushomeri, giterwa n’imyumvire yo kumva ko imyuga yigwa n’abana b’abaswa, bityo rukaguma mu rugo rwicaye.

Yagize ati “Akazi ntabwo kabuze ahubwo habuze mu mutwe, kuko ibyo gukora biriho. Nari nararangije kwiga mbona nta buzima, biba ngombwa ko njya kwiga gukora zino nkweto, ubu sandari y’abagabo nyigurisha 5000Frw, iy’abagore nkayigurisha 4000Frw.”
Benshi mu rubyiruko bakunze kuvuga ko nta gishoro, ariko Mukamurenzi avuga ko byose ari ubushake kuko we yatangije ibihumbi 30Frw, bivuye mu bishyimbo yari yarahinze.
Musabyimana Alice na we akora inkweto, atangaza ko yagiye kwiga imyuga abikunze kuko yashakaga ikizatuma yihangira umurimo nubwo atahabwa akazi.
Yagize ati “Ntiwaburara kuko tubona amafaranga. Turakora bakaturangurira, ku kwezi ninjiza amafaranga ibihumbi 100Frw, mu myaka itanu tuzaba tugeze kure, amafaranga twizigamira turateganya kuyaguramo ibikoresho bihagije kugira ngo duhaze abatugana.”

Aba bakobwa bishyize hamwe ari babiri, ngo kugeza ubu nta mbogamizi n’imwe bafite, kandi mu gihe kiri imbere bamaze kugura ibikoresho bihagije, ibyo bakora bazabigeza ku isoko mpuzamahanga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abo bakobwa ndabashyigiye.
bagire umutima wogutozo bagenzi babo.