Kwiga ikoranabuhanga byabafashije kuva mu bushomeri

Kwiga ikoranabuhanga byafashije bamwe mu rubyiruko rw’Akarere ka Nyamagabe kuva mu bushomeri, kuko bakoresheje ubumenyi bize mu gushaka amafaranga yo kwibeshaho.

Urubyiruko rugera kuri 800 rwigishijwe gukoresha mudasobwa mu gihe cy’amezi umunani.

Bavuga ko impamyabushobozi bahawe mu gukoresha porogaramu zinyuranye za mudasobwa zabafashije guhita batangira gukorera amafaranga, nk’uko babitangaje ubwo bashyikirizwaga impamyabushobozi zabo kuri uyu wa gatatu tariki 2 Werurwe 2016.

Urubyiruko rwigishijwe ikoranabuhanga ruvuga ko rwabashije kwiteza imbere.
Urubyiruko rwigishijwe ikoranabuhanga ruvuga ko rwabashije kwiteza imbere.

Musabyimana Josephine, umwe muri bo, avuga ko yifashishije ubwo bumenyi, yagiye abona akazi (ibiraka) kamuha amafaranga, abasha kwivana mu bukene n’umuryango we.

Yagize ati “Kumenya ikoranabuhanga byaramfashije kuko nabonye umuntu umpa ikiraka cy’amezi atatu, nkajya nandika amaraporo ku mashini ye ampemba ibihumbi 50 ku kwezi.

Ntiyambereye imfabusa kuko naguzemo inka, ubu mu rugo ntitukibura ifumbire y’imirima.”

Nduwimana Jean Claude na we wize ikoranabuhanga, avuga ko nk’imfubyi yirera itagiraga uyifasha, ibyo yigiyemo byamufashije kwibeshaho adateze ibiganza.

Ati “Ubumenyi nahavanye ni uko mbasha kwegera bagenzi banjye batanga indirimbo ku bikoresho by’ikoranabuhanga nkabafasha tukagabana ayo dukoreye, bityo nkagenda nyabika akagwira, nkagura itungo.”

Aya mahugurwa ku ikoranabuhanga agamije iterambere ry'abaturage.
Aya mahugurwa ku ikoranabuhanga agamije iterambere ry’abaturage.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ishoramari n’umurimo mu Karere ka Nyamagabe, Constantin Nzabirinda, yavuze ko imirimo mito mito ivamo iminini kandi igatanga n’akazi.

Yavuze ko kongerera ubumenyi urubyiruko biri mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’ubushomeri kirwugarije.

Uyu muyobozi avuga ko imirimo iciriritse igenda ivuka, itanga icyizere mu kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka