Umwalimu yasubije mu ishuri abana umunani bari bararitaye

Umwalimu wo mu Karere ka Nyamagabe yafashije gusubira mu ishuri abana umunani bari barataye ishuri bakajya kuba mayibobo mu isentere y’ubucuruzi ya Mushubi.

Isentere y’ubucuruzi ya Mushubi, iherereye mu Murenge wa Mushubi, Akarere ka Nyamagabe, ubucuruzi buyikorerwamo butuma ibamo amafaranga menshi bityo abana bagata ishuri bakaza kuyishakamo amafaranga gusa hakaba uwiyemeje gufasha abana kurisubiramo.

Silas Majyambere mu bushobozi bwe bucye yabashije gufasha abana bari barigize inzererezi gusubira mu ishuri.
Silas Majyambere mu bushobozi bwe bucye yabashije gufasha abana bari barigize inzererezi gusubira mu ishuri.

Silas Majyambere, umwalimu mu ishuri ryisumbuye rya Mushubi, atangaza ko nyuma yo kubona abana bazerera muri iyi sentere kandi bagakwiye kuba mu ishuri yifuje kumenya impamvu ibibatera.

Agira ati “Abana baje muri iyi sentere kubera abacuruzi bakomeye barimo, narabaganirije bambwira ibibazo bahura nabyo, harimo imfubyi hari ufite umubyeyi umwe, n’ababafite ntibabiteho nuko bakaboneza iy’umuhanda.”

Akomeza avuga ko amaze kumenya ibibazo bafite yabahaye ibikoresho basubira mu ishuri.

Pacfique ubanza ku ruhande rw'ibumoso wabaye uwagatanu mu ishuri nyuma y'uko arivuyemo kubera kubura ibikoresho.
Pacfique ubanza ku ruhande rw’ibumoso wabaye uwagatanu mu ishuri nyuma y’uko arivuyemo kubera kubura ibikoresho.

Ati “Bemeye gusubira mu ishuri ariko bambwira ko bafite imbogamizi y’ibikoresho, narabaze rero ibikoresho byabo bana umunani ndavuga nti kandebe ko aribyo byatumye bareka ishuri ndabibaha, ababigisha bamwbira ko bakurikira nta kibazo.”

Pacifique Niyoyizera afite imyaka 15 yiga ku ishuri ribanza St Ethienne, atangaza ko yatsinze mu ishuri nyuma yo gufashwa kurisubiramo.

Ati “Nari naravuye mu ishuri kubera nabuze ibikoresho ariko aho mbiboneye naragarutse ndiga ndatsinda mbasha kuba uwagatanu mu gihembwe gishize.”

Kuba isentere y'ubucuruzi ya Mushubi ikomeye bituma abana bata ishuri bakaza kuyishakamo amafaranga.
Kuba isentere y’ubucuruzi ya Mushubi ikomeye bituma abana bata ishuri bakaza kuyishakamo amafaranga.

Germais Niyirora umuyobozi wiri ishuri uyu mwana yigaho atangaza ko iyo abana bagarutse ku ishuri baba bitegurira ejo heza habo hazaza. Ati “Iyo abana bagarutse biradushimisha cyane kuko abasha kwigirira akamaro akabasha no kukagirira igihugu.”

Muri iki kigo abana 62 kuri 888 bataye ishuri gusa hakaba hari gahunda yo kubashaka kandi bakigisha ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo kuko aribo mizero y’igihugu.

Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yakigarutse kuri iki kibazo kiri mu gihugu hose ubwo aherutse gusura Akarere ka Rubavu, agasaba abayobozi gushishikariza ababyeyi kohereza abana ku ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Bravo kuri Majyambere kabisa. abantu nkawe barakenewe!!!

ndizeye yanditse ku itariki ya: 23-05-2016  →  Musubize

Warakoze, Mwarimu Imana izaguhemba Nabandi bafatire Urugero kuri uyu murezi

Butera Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

Ibi byose bituruka kukubyara abana benshi ntabushobozi, ugasanga kuberra ubwinshi ababyeyi ntibabafitiye impuwe.leta ibaasubize munishuri ariko bashake umuti urambye wokubyara abodushoboye

edfrr yanditse ku itariki ya: 6-05-2016  →  Musubize

komeza umurava WO gukunda abana b’u Rwanda gusa dushyirireho nomero ya telefone yawe

nyirimanzi alphonse yanditse ku itariki ya: 30-04-2016  →  Musubize

intore oyeeeee komereza aho brother nicyo tugomba kumarira igihugu peee.IMANAikomeze kukongerera imigisha .

sylvester stalone yanditse ku itariki ya: 29-04-2016  →  Musubize

silas wakoze ibyananiye abayobozi benshi! nukuri bakugire gitifu cg mayor

Ferdinand yanditse ku itariki ya: 25-04-2016  →  Musubize

mwali, komerezaho natwe tukwifurije gukomeza kuba intangarugero tugusabiye umugisha iyi radiyo izagutumize mugirane ikiganiro n’abandi bumvireho kuko uri intore warakoze? ababyeyi tugufatiye iryiburyo mama.

twagiramariya Angelique yanditse ku itariki ya: 25-04-2016  →  Musubize

Uyu mwari yuje ubunyarwanda kandi akwiye ikamba rya kibyeyi yiharaze indangagaciro nyarwanda yikindkiza uvumuntu ABA intajorwa mu mihigo .Abantu twese dukwiye kumwigana maze abana b’u Rwagihanga Bose bakaba abahanga mu ubumenyi bakiga bakaminuza twese nk’umuntu umwe ikerekezo kimwe intero yacu ari imwe uburezi kuri Bose imihigo irakomeje kandi irakomeje mwa mpfura dusangire isano bene kanyarwanda dusangire ibyiza dutunzevtwubaka urwatubyaye twibukako ejo heza ari ahabana b’u Rwanda boye kuzerera bagane ishuri igicumbi cy’ubwenge batozwe indangagaciro na kirazira ejo batazaba intati cyangwa ibigwari mu rigamba rw’iyerambere.

FRANCOIS Harindintwari yanditse ku itariki ya: 25-04-2016  →  Musubize

Ego mana umutima nkuyu uracyabaho uwo murezi nimumusengere gusa imana Mukomereze amaboko n’umutima arko sekoko numwarimu usanzwe? cg no umuyobozi w’ikigo

uwihanganye Emma yanditse ku itariki ya: 25-04-2016  →  Musubize

mwari wakoze igikorwa cyiza arikose mortaring tuzabona abantu nkuyumugabo kukijyanye nuburezi igihugu cyose harimo icyo kibazo ahubwo nkibaza NGO nigute Perezida wacu azakemura ibibazo bikwiye gukemurwa nabahawe izonshingano ariko ugasanga babigize ntibindeba ariko nyuma yokubazwa numubyeyi wacu ugasanga nibwo bigiye gukemuka ayo Atari yagera ubwo bizakemurwa nande nge mbona hakwiye komission ishinjwe kumenya bibazo nkibyo bityo bigatuma namuzehe wacu abona akanya koguteketereza ibindi byatezimbere igihugu nyamuneka ba meya,police,inzego umutekano ,ubucamza,uburezi ndetse nizindi nzegonimumanuke mutwegere kugirango mudufashe gutezimbere igihugucyacu .murakoze .imvugoibe ingiro

Habumukiza pierre yanditse ku itariki ya: 24-04-2016  →  Musubize

umurezi ubereye urwanda pe komereza aho tukurinyuma

anitha yanditse ku itariki ya: 24-04-2016  →  Musubize

Abarezi nka Majyambere Silas nibo bacyenewe muri iki gihe,. uyu Majyambere bigaragara ko ari intore: we ni "si nanjye binyobere ni nkore meza bandebereho" abandi se bitwa ngo ni abakire bafasha iki bariya bana bo mumuhanda? Majyambere Imana izamwihembere Rwose.

Jack Ntirampeba yanditse ku itariki ya: 24-04-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka