Indwara y’ibisazi by’imbwa niyo ndwara ya mbere ku isi itera abantu ubwoba mu ndwara bashobora kwanduzwa n’amatungo kuko idakira; nk’uko bigaragara mu gatabo ko muri Mata 2006 k’ikigo RARDA ubu cyabaye RAB.
Umusaza witwa Hangariya Victor w’imyaka 65 ubana n’ubumuga bwo kutagira akaguru atunzwe no gusana imitaka kandi ngo agakora agakunze kubera ko kamubesheje ho n’umuryango we.
Nyuma y’ibyumweru 2 mu mujyi wa Kamembe hakozwe isuzuma ry’isuku, tariki 14/12/2012 hakozwe irindi suzuma maze hafungwa akabari kitwa NZANGA Na BISU aho igenzura ryasanze umusarani bakoresha ubangikanye n’aho batekera ibiryo ndetse n’ibikoresho bikaba nta suku bifite.
Abaturage batungiye agatoki abari bitabiriye inama ya 10 y’umushyikirano yaberaga i Kigali, bavuga ko abarwayi basigaye barara mu ma koridoro y’ibitaro, kubera ubuto bwabyo, ubwinshi bw’abantu n’imitangire ya serivisi itanoze.
Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, taliki 14/12/2012, Babyukiye mu gikorwa cyo kwipimisha icyorezo cya SIDA kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze ndetse bafate ingamba bazatangirana umwaka wa 2013.
Abavandimwe batatu, abakobwa babiri n’umuhungu batuye mu Mudugudu wa Bunyeronko, Akagali ka Gakindo, Umurenge wa Janja mu Karere ka Gakenke bavutse ari ibikuri ariko ntibibabuza kwirwanaho mu buzima bwabo bwa buri munsi bakabasha kwitunga.
Nubwo nta muntu urabasha kumenya impamvu ibitera, ubushakashatsi bugaragaza ko Abayapani baramba kurusha abandi bantu ku isi.
Bamwe mu bari batashye ubukwe bw’uwitwa Ntirenganya Alphonse utuye mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba tariki 08/12/2012 barwariye mu bitaro bya Kaminuza i Butare (CHUB) kubera ikigage kidasembuye (ubushera) banyweye.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe, Dr Sareh Niyonzima, avuga ko muri ako karere 90% by’abana bajyanwa kwa muganga babanza kubajyana mu bavuzi ba gihanga ibi bakaba babiterwa n’imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi.
Mu rwego rwo kwita ku bafite ubumuga, abo mu karere ka Nyabihu bahawe inkunga zitandukanye zirimo amafaranga azabafasha kwiteza imbere ndetse n’amagare azafasha bamwe muri bo bafite ubumuga bw’ingingo.
Mu mateka yaho, abaturage b’umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza bagiye guhabwa ikigo nderabuzima bazajya bivurizaho batarinze kujya mu mavuriro yigenga.
Kayiranga wo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi amaze amezi arindwi yarafungiwe ivuriro rye kuko yari yarafatanyije inzu y’ivuriro hamwe n’iyo atuyemo kandi mu mategeko bitemewe.
Nshimiyimana Jean Nepo utuye mu karere ka Rulindo avuga ko ashobora kuvura ya mavunja yananiranye, ayo Abanyarwanda bakunze kuvuga ngo ni amarogano, cyangwa ngo umuntu yayatererejwe n’abazimu.
Abakobwa babiri bavukana bo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bafashwe n’indwara itazwi ku manywa y’ihangu tariki 08/12/2012. Batangiye bigaragura hasi nyuma y’umwanya utari muto bayoboka urugo rw’umugabo ukomoka mu muryango wabo bavuga ko ngo bagiye kwa se.
Mushambo Robert uyobora umuryango w’abanyeshuli biga mu ishuli rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare yemeza ko byinshi bagezeho babikomora kuri bakuru babo bahasanze bityo asaba abanyeshuli bashya gutera ikirenge mu cyabo.
Abagore b’Abasilamu bagize ishyirahamwe ry’abahinzi b’ibihumyo bo mu Karere ka Gicumbi baratangaza ko ibihumyo byabibagije kurya inyama kuko byifitemo intungamubiri nyinshi kandi ntihenda nk’inyama.
Mu rugo rwa Ntaganzwa Vincent utuye mu murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi hacitse indwara zituruka ku mirire mibi abikesha inyama z’imbeba za kizungu.
Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga irahugura abakora muri service z’ubuzima mu Ntara y’Uburengerazuba ngo babashe gutanga serivisi nziza ku bantu bafite ubumuga, cyane cyane ku gikorwa cyo kwipimisha ku bushake agakoko gatera SIDA (VCT).
Ababyeyi bafite abana bonka bitabira amahugurwa abera kure y’aho batuye biba ngombwa ko bajyana abana babo ndetse bakitwaza n’abakozi bo mu rugo bashinzwe kubarera ariko abo bana ntibabaho neza nk’uko bisanzwe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko nyuma y’icyumweru kizatangira kuri uyu wa Mbere tariki 03/12/2012, buzaba bwamaze gukemura ibibazo byose byajyaga bigaragara mu kudatangirwa imisanzu y’abakozi ku gihe mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) cyane cyane mu birebana n’ubuvuzi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (ONUSIDA), ryashyize ahagaragara raporo igaragaza ko umubare w’abandura agakoko gatera SIDA wagabanutseho 50% mu bihugu 25 bikennye, na 25 % mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri 2012.
Kanyenzira Hirdebrande, umwana w’imyaka 11 wo mujyi wa Muhanga mu murenge wa Nyamabuye, avuga ko atibukira igihe yatangiriye kurwara amavunja.
Hotel du Lac na Hotel Ten to Ten na Restaurant la Gastronome byafunzwe na komisiyo y’akarere ka Rusizi ishinzwe kugenzura isuku tariki 28/11/2012 kubera bafite umwanda ukabije bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Ibikorwa by’isuku n’isukura birimo ibigega by’amazi ndetse n’ibyumba by’ubwiherero 51 byubatswe ku bufatanye n’umushinga w’Abanyamerika witwa DIC, byatashwe ku mugaragaro tariki 27/11/2012, aho ababihawe basabwe kubiha agaciro bikwiye babirinda kwangirika.
Umwana w’imyaka 11 witwa Iranzi Sara uvuka mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi yafashwe n’indwara yayoberanye imubuza gukura.
Muri hotel Brothers’INN iherereye mu mujyi wa Muhanga ahitwa i Gahogo hasohokamo amazi y’umukara kandi anuka akagera mu muferege wo ku muhanda wa kaburimbo ku buryo ubangamira abahanyura cyne cyane abanyamaguru.
Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Musebeya mu karere ka Nyamagabe bifuza ko hari ibyahinduka muri politiki nshya y’ubwisungane mu kwivuza kuko hari aho bibabera imbogamizi mu kuyishyira mu bikorwa.
Ibitaro bikuru bya Kibungo biratangaza ko abaturage bazanwa muri ibi bitaro bagize impanuka cyangwa abandi baza abarembye badafite mitiweli byatumye bihomba amafaranga miliyoni hafi 9.
Jean Pierre Ntawusigiryayo w’imyaka 54, utuye mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, yafashe icyemezo cyo gukangurira bagenzi be bakoranye impibonano mpuzabitsina kujya kwipimisha bakamenya uko bahagaze, nyuma yo kumenya ko afite virus itera SIDA.
Abaturage bo mu mirenge ya Musebeya na Buruhukiro bivuriza ku kigo nderabuzima cya Musebeya, ntibishimira kuba iyo bibaye ngombwa ko boherezwa ku bitaro babohereza i Kaduha, bemeza ko bigoranye kugera kuhagera, aho koherezwa ku bitaro bya Kigeme.