Esperance, umwana wa mbere wavukiye mu nzu y’ababyeyi y’ivuriro rya Matyazo

Uruhnjwa rwahawe izina rya Esperance ni rwo rwavukiye bwa mbere mu nz nshya y’ikigo nderabuzima cya Matyazo, mu masaha y’ijoro mbere ho gato ngo gitahwe ku mugaragaro, kuwa Gatanu tariki 01/02/2013.

N’ubwo Esperance uyu ari we wa mbere wavukiye muri iyi nzu nshyashya y’ababyeyi, n’ubundi iki kigo cyari gisanzwe cyakira ababyeyi, kikabaherekeza batwite rimwe na rimwe abatabashije kujya ku bitaro bikuru bakahabyarira.

Gusa aho aba babyeyi bakirirwaga mbere bajya kubyara ntihari hujuje ibisabwa. Aho Esperance yavukiye ho hameze neza, ni mu nzu igenewe ababyeyi koko.

Mama wa Esperance yishimira ko yabyariye ku kigo nderabuzima cya Matyazo.
Mama wa Esperance yishimira ko yabyariye ku kigo nderabuzima cya Matyazo.

Mama wa Esperance, yishimira ko yabyariye kuri iki kigo nderabuzima kuko n’ubundi ari cyo cyamukurikiranye atwite.

Yagize ati: “Iki kigo kigira abajyanama b’ubuzima bakorera mu midugudu bagira inama ababyeyi batwite. Mu nama bagira ababyeyi harimo kujya kwipimisha ku kigo nderabuzima. Iyo ugeze ku kigo nderabuzima, barakwakira, bakagupima, bakagusuzuma, bakanakwigisha kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina”.

Ku kigo nderabuzima, banigisha ababyeyi kwifata neza mu gihe batwite, bakabagira inama yo kwirinda kunywa ibiyobyabwenge harimo itabi n’inzoga, ndetse n’ibindi ‘bitesha umutwe’, nkuko uyu mubyeyi yakomeje abisobanura.

Ati: “Igihe cyo kubyara cyagera bakakwakira neza: n’ubwo nta murwaza waba ufite, bakwitaho ubwabo, bakakwambika, bakakumenyera ibya ngombwa ukeneye byose. Bakubera umurwaza n’umuganga”.

Iri vuriro rinatanga inama ku babyeyi batwite baranduye sida, bakanahabwa n’imiti ituma babyara abana bazima.

Ku nkunga y’Imbuto Foundation, ababyeyi babana n’ubwandu bwa sida banafashwa kwibumbira mu makoperative, bakagenerwa abize iby’ubuzima bwo mu mutwe babatega amatwi bakanabagira inama, bagaterwa inkunga mu bikorwa bibinjiriza amafaranga kugira ngo babashe kubaho neza, hamwe n’imiryango yabo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka