Nyamagabe: Inama z’ubutegetsi z’ibigo by’ubuzima zongewemo amaraso mashya

Inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe yateranye tariki 20/01/2013 yongeye amaraso mashya mu nama z’ubutegetsi z’ibigo bitatu by’ubuzima zitari zuzuye arizo farumasi y’akarere, ibitaro bya Kigeme ndetse n’ibitaro bya Kaduha.

Mu nama y’ubutegetsi ya Farumasi y’akarere ka Nyamagabe hinjiyemo Dr Munezero Eric, umuyobozi w’ibitaro bya Kigeme wasimbuye kuri uyu mwanya haba ku buyobozi bw’ibitaro ndetse no mu nama y’ubutegetsi Dr Nkurikiyumukiza Sixbert.

Dr Munezero Eric kandi yanasimbuye Dr Nkurikiyumukiza Sixbert mu nama y’ubutegetsi y’ibitaro bya Kigeme kuko nk’umuyobozi w’ibitaro aba agomba kuba umwanditsi w’inama y’ubutegetsi.

Abagize inama njyanama y'akarere ka Nyamagabe.
Abagize inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe.

Nsengiyumva Désirè, wari umuyobozi wa FHI itagikorera mu karere ka Nyamagabe wari mu nama y’ubutegetsi y’ibitaro bya Kigeme ahagarariye imiryango idaharanira inyungu, nawe yasimbuwe na Muhwezi Frank, uyobora umushinga World Vision mu ntara y’amajyepfo.

Mu nama y’ubutegetsi y’ibitaro bya Kaduha hashyizwemo Mutoni Grace Carmen, uyobora umushinga World Relief mu karere ka Nyamagabe asimbuyemo Nsengiyumva Désirè utagikorera mu karere ka Nyamagabe.

Mukeshimana Vénantie, umujyanama mu nama njyanama y’akarere ka Nyamagabe nawe yashyizwe mu nama y’ubutegetsi y’ibitaro bya Kaduha asimbuye Mukandori Alphonsine, mugenzi we utakiri mu nama njyanama.

Zinarizima Diogene, perezida w'inama njyanama y'akarere ka Nyamagabe.
Zinarizima Diogene, perezida w’inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe.

Bunani François Régis, uyobora ikigo nderabuzima cya Jenda mu murenge wa Musange yinjiye mu nama y’ubutegetsi y’ibitaro bya Kaduha ahagarariye abayobozi b’ibigo nderabuzima bagenzi be, asimbuye Rukiriza Jean Marie Vianney, wari umuyobozi w’iki kigo nderabuzima.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka