Burera: Abanyakagogo barasabwa guhindura imyumvire bagatanga Mitiweri
Umuyobozi w’akarere ka Burera arashishikariza abaturage bo mu murenge wa Kagogo gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) kuko uwo murenge uza mu ya nyuma mu kuyatanga.
Mu muganda usoza ukwezi wabaye tariki 26/01/2013, wabereye mu murenge wa Kagogo, Sembagare Samuel yasabye abayobozi b’imidugudu kubishyiramo ingufu bashishikariza abaturage bayobora kwitabira Mituelle de Santé.
Agira ati “Tubahaye icyumweru kimwe bayobozi b’imidugudu. Umudugudu wawe nusubiza Kagogo ku nimero ya mbere uturutse inyuma nawe tuzabikubaza.”
Akomeza asaba Abanyakagogo kwishyira hamwe mu miryango y’ingobyi kugira ngo bagane SACCO ibagurize babone amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza kuko ahandi aribyo babarusha.
Agira ati “Abandi ibanga bakoresha ni ukwishyira hamwe. Kandi mukabyumva…imbunda ku ndwara ni mitiweli kandi ntawe uterwa yiteguye.” Akomeza abasobanurira ko iyo umuntu afite mitiweli abasha kwivuriza kuri make.
Yongeraho ko niyo umuntu yaba yaratanze mitiweri ariko umwaka ugashira atarwaye, amafaranga aba yaratanze ntaba yarapfuye ubusa kuko aba yaravuje abandi nk’uko nawe yivuriza ku y’abandi batanze batarwaye.

Umurenge wa Kagogo ni umwe mu mirenge irimo ubukire mu karere ka Burera. Muri uwo murenge niho hari New Bugarama Mining, ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro bita “Itini”, mu gifaransa bita “Etain”.
Bamwe mu baturage bo muri uwo murenge bafite akazi muri icyo kirombe, aho bacukura amabuye y’agaciro bakabaha amafaranga bakurikije amabuye bacukuye. Ikilo kimwe cy’ayo mabuye kigura amafaranga 4000.
Hakurikijwe ibyo hibazwa impamvu uwo murenge ukunze kuza mu mirenge ya nyuma mu karere ka Burera mu gutanga Mitiweri.
Kimwe mu bishobora gusobanura ibyo ngo ni uko umurenge wa Kagogo ukunze guhinduranya abayobozi. Abanyamabanga nshingwa bikorwa bakoze muri uwo murenge bahamara igihe gito bagahita bagenda.
Kuri ubu ariko uwo murenge ufite umunyamabanga nshingwa bikorwa mushya witwa Twiringiyimana Théogène. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwizeye ko noneho ibibazo byasubizaga inyuma uwo murenge bigiye gukemuka.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|