Nyamagabe: Hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza

Tariki 21/01/2013, mu karere ka Nyamagabe hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga hashishikarizwa abaturage kwitabira kujya mu bwisungane mu kwivuza, uyu muhango ukaba wabereye mu murenge wa Kibirizi mu kagari ka Uwindekezi.

Aka kagari ka Uwindekezi katangirijwemo icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza niko kari ku mwanya wa nyuma mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu tugari 92 tugize akarere ka Nyamagabe, abaturage bako bagera kuri 59% akaba aribo bafite ubwisungane mu kwivuza mu gihe hari utugari twamaze kugera ku 100%.

Mukantabana Mariya, umujyanama w’ubuzima mu kagari ka Uwindekezi yatangaje ko zimwe mu mbogamizi zatumye ubwisungane mu kwivuza butitabirwa cyane ari uko gukorera mu bimina byatangiye gukoreshwa bitinze, abaturage bavuga ko amafaranga basabwa ari menshi ndetse n’ababa barafashijwe mbere banga kuyatanga bizeye kuzongera gufashwa.

Abaturage basabwe kwigisha bagenzi babo ibyiza by'ubwisungane mu kwivuza.
Abaturage basabwe kwigisha bagenzi babo ibyiza by’ubwisungane mu kwivuza.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Amatsinda twebwe byaje bitinze, urabona mitiweri yatangiye dutanga amafaranga igihumbi ariko noneho ahantu henshi ugiye ugenda bavuga ko bitatu ari byinshi ku muntu. Biriya bavuga ngo abatishoboye, nk’umuntu wafashijwe kubimubwira ubona ko atabyumva akeka ko yasonewe azongera agasonerwa”.

Uyu mujyanama w’ubuzima akomeza avuga ko aho batangiriye gukorera mu bimina buri muntu wese akagira ingo ashinzwe bakomeje kwigisha abaturage akamaro ko gutanga mitiweri, ubu bakaba bari kugenda babyumva kandi babyitabira.

Abajyanama b’ubuzima ngo bafite ingamba zo kwigisha abaturage kujya babika make make bityo ayo babonye bakaba batanze ayo, ndetse bakigisha abaturage kuboneza urubyaro kuko n’imiryango minini iba imbogamizi mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza.

Mukantabana agira ati: “Ino amafaranga bakorera abenshi ni 400 y’umubyizi, ariko noneho muri kwa guhaha ugende ubika 100, ukwezi gushire ibihumbi bitatu bibonetse ubitangire umuntu umwe. Ikindi tukababwira kuringaniza urubyaro”.

Ubuyobozi bw'akarere, ubwa Mutuelle de Sante mu karere n'ubw'umurenge bwahuriye mu bukangurambaga mu kagari ka uwindekezi.
Ubuyobozi bw’akarere, ubwa Mutuelle de Sante mu karere n’ubw’umurenge bwahuriye mu bukangurambaga mu kagari ka uwindekezi.

Aganira n’abaturage b’akagari ka Uwindekezi bari bitabiriye uyu muhango, Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yabasabye kujya gushishikariza abaturanyi babo bataritabira ubwisungane mu kwivuza kwihutira gutanga umusanzu kugira ngo barengere ubuzima bwabo ndetse banave ku mwanya wa nyuma bariho.

Mu magambo ye, umuyobozi w’akarere yagize ati: “kuva twatangira uyu mwaka muri aba 92 kuri 92, uyu mwanya wa 92 mwiyemeje kuwugumaho? Ntimuvuge ngo twebwe twarayitanze. Niba mwarayitanze mugende murebe umuntu utaratanga mitiweri impamvu atarayitanga”.

Umuyobozi w’akarere yibukije ko ari itegeko kujya mu bwisungane mu kwivuza, anasaba buri wese mu bitabiriye ubu bukangurambaga kugenda akabwiriza ubu butumwa ku miryango itarabwitabira.

Yabibukije ko bafite amahirwe menshi haba gahunda ya VUP ibaha imirimo ndetse no gukorana n’ibigo by’imari iciriritse, bityo bakaba bagomba kuyakoresha bateganiriza ubuzima bwabo.

Col Kanimba ati ibyiza byo kujya mu bwisungane mu kwivuza n'ibibi byo kutajyamo byose bigaruka ku baturage.
Col Kanimba ati ibyiza byo kujya mu bwisungane mu kwivuza n’ibibi byo kutajyamo byose bigaruka ku baturage.

Umuyobozi wa brigade ya 307 y’ingabo ifite icyicaro mu mujyi wa Nyamagabe, Col. Callixte Kanimba yibukije abaturage ko inyungu zo gutanga mitiweri ari izabo, ndetse n’ingaruka zo kutayitanga aribo zigarukira iyo bibaye ngombwa ko bajya kwivuza.

Umwanzuro wo gushyiraho icyumweru cy’ubukangurambaga kuri mitiweri wafatiwe mu nama mpuzabikorwa y’intara y’amajyepfo, kikaba cyatangijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 21/01/2013.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka