Abakozi b’ibitaro bya Nyanza bifurizanyije ishya n’ihirwe mu mwaka wa 2013

Abakozi b’ibitaro by’akarere ka Nyanza bahuriye hamwe bose bufurizanya umwaka mushya wa 2013 basabirana mu mvugo n’amasengesho ko umwaka batangiye wazababera uw’ishya n’ihirwe kandi barushaho gutanga serivisi nziza ku babagana.

Mu cyumba cy’inama cya Hotel Dayenu iri mu mujyi wa Nyanza niho uwo muhango wahuje abakozi b’ibitaro bya Nyanza mu gikorwa cy’ubusabane wabereye tariki 18/01/2013 ubwo hari mu masaha y’umugoroba bamwe muri bo bakitse imirimo.

Mu mwuka mwiza w’ubusabane barya banywa bakananyuzamo bakabyina bishimiraga ko umwaka wa 2012 bawusoje mu mahoro ndetse bakaba batangiye undi mwaka mushya wa 2013.

Abakozi b’ibitaro by’akarere ka Nyanza bifurizanyaga hagati yabo ko umwaka mushya wa 2013 batangiye bateza imbere umurimo ukozwe neza kandi urimo urukundo, ubwitange n’umurava.

Dr Jean Sauveur Uwitonze uyobora ibitaro bya Nyanza. Photo/ JP Twizeyeyezu.
Dr Jean Sauveur Uwitonze uyobora ibitaro bya Nyanza. Photo/ JP Twizeyeyezu.

Dr Jean Sauveur Uwitonze uyobora ibitaro bya Nyanza yavuze ko umwanya nk’uwo bari bawukeneye cyane kugira ngo baruhure imitwe yabo bagerageza kwiyibagiza bimwe mu bibazo bahura nabyo mu kazi kabo.

Muri ako kazi bahura na byinshi birimo ibibi n’ibyiza nkaho bamwe babaca mu myanya y’intoki bakitaba Imana bikaba intimba n’agahinda cyangwa se nabwo abarwayi bavurwa bagakira n’ababyeyi bakibaruka abakobwa n’abahungu impundu zikavuga.

Avugana na Kigali Today, umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza yasobanuye ko igikorwa nk’icyo bakoze cyo guhura bagasabana cyabafashije gusubiza maso inyuma bakarebera hamwe ibitararagenze neza mu mwaka wa 2012 hagamijwe kugira ngo babishakire ibisubizo birambye mu mwaka wa 2013 batangiye.

Ibinyobwa by'amoko atandukanye bari babyigabije muri ubwo busabane. Photo/ JP Twizeyeyezu.
Ibinyobwa by’amoko atandukanye bari babyigabije muri ubwo busabane. Photo/ JP Twizeyeyezu.

Nk’uko abakozi b’ibitaro bya Nyanza babyivugiye mu ijwi ry’uwari ubahagarariye muri ubwo busabane ngo icyo bashyize imbere mu mwaka wa 2013 ni ugutanga servisi nziza no kwakirana urugwiro ababagana akenshi baba bafite ububare bw’umubiri kubera impamvu z’uburwayi butandukanye.

Ku ruhande bw’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwari buhagarariwe na Kayijuka John muri icyo gikorwa cy’ubusabane yabashimiye icyo gitekerezo bagize abasaba gukorera hamwe nk’ikipe bakiha icyerekezo kimwe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yayaya!!!!!!!!!!! Mbega abanywi buriya biriya biyoga byose barabivangitiranyije ndumiwe pe!

Bosco yanditse ku itariki ya: 20-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka