Kwiyongera kw’amafaranga ya mituweri byaba biri mu bituma ititabirwa uko byari byitezwe

Abitabiriye inama ya komite mpuzabikorwa y’Intara y’amajyepfo yabereye i Huye kuwa kane tariki 17/01/2013 bagaragaje ko kuba amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza yariyongere bishobora kuba aribyo bituma butitabirwa nk’uko byari byitezwe.

Mu gihe hasigaye amezi atanu gusa kugira ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire, abafite ubwishingizi bw’ubuzima mu Ntara y’amajyepfo ni 72,7% gusa kandi habariwemo n’abafite ubundi bwishingizi bw’ubuzima butari ubwa mituweri bagera kuri 7%.

Ibi byatumye abari mu nama bavuga ko kuba amafaranga ya mituweri yaravuye ku gihumbi kimwe akagera kuri bitatu ku muntu bishobora kuba ari imwe mu mpamvu ituma ubwitabire bugabanuka. Ibi kandi babihera ku kuba mbere y’uko aya mafaranga yiyongera abantu barabwitabiraga ari benshi kurusha.

Nta mugayo kandi, akenshi imiryango ikennye iba irimo abantu benshi, ku buryo ushobora gusanga umugore n’umugabo barabyaye abana batandatu cyangwa banarenga. Hiyongereyeho umugabo n’umugore, uyu muryango w’abantu 8 uba ugomba gutanga amafaranga ibihumbi 24.

Na none kandi abatanga amafaranga ya mituweri ntibemererwa kuyatanga mu byiciro. Umuntu nk’uyunguyu ukennye rero ntibiba bimworoheye kubonera aya mafaranga icya rimwe.

Kubera ko ubuyobozi bwabonye ko kubonera amafaranga icyarimwe bitoroshye, buri gushishikariza abaturage gutangira gutanga amafaranga ya mituweri y’umwaka utaha guhera muri Gashyantare, na bwo hifashishijwe ibimina.

Ibyo ari byo byose, kubera ko gukusanya amafaranga bizatangira kare, uko imibare y’ubwitabire izaba yifashe umwaka utaha bizatuma habasha kumenyekana niba koko ariya mafaranga ari menshi cyane ku baturage.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka