Smile Rwanda yasuye abarwayi mu bitaro bya Muhima

Smile Rwanda, umuryango wa ba Nyampinga na Rudasumbwa bo mu mashuri makuru na kaminuza basuye abarwayi mu bitaro bya Muhima ku cyumweru tariki 20/01/2013 babaha ibikoresnho birimo imyambaro y’abana, amavuta, ibikoresho by’isuku, pampers, omo n’ibindi.

Mu bo basuye harimo abana bafite uburwayi butandukanye barwariye ahitwa Neonatologie, ababyeyi bamara kwibaruka batari kumwe n’imiryango yabo ngo ibiteho, ababa bafite imiryango yabo ariko nta bushobozi ifite n’abandi bafite ibibazo binyuranye.

Uwamariya Leoncille, umubyeyi wabyaye abazwe akaba nta mwambaro ndetse n’ibikoresho by’ibanze yari afite binavugwa ko n’iwabo bamubuze, yashyikirijwe bimwe mu bikoresho Smile Rwanda yamugeneye birimo imyambaro, ibikoresho by’isuku n’ibindi.

Abagize Smile Rwanda basuye abarwayi mu bitaro bya Muhima.
Abagize Smile Rwanda basuye abarwayi mu bitaro bya Muhima.

Uyu mubyeyi udafite umuryango umwitaho, ngo asanzwe yitabwaho n’ushinzwe umutekano wo ku bitaro bya Muhima, Ishimwe Sandrine, aho amushakishiriza hirya no hino ibyo kurya n’igikoma cyo kunywa.

Sandrine avuga ko hari umuntu wigeze kumuhamagara avuga ko ari uwo mu muryango wa Leoncille ariko kugeza ubu ntibaraza kumureba.

Si uwo mubyeyi gusa ufite ibibazo byo kutagerwaho n’abe kuko benshi baba bakeneye ubufasha ubwo aribwo bwose nk’uko twabitangarijwe na Teta Sandra, igisonga cya Nyampinga muri SFB.

Uyu mubyeyi Uwamariya Leoncille, akeneye ubufasha.
Uyu mubyeyi Uwamariya Leoncille, akeneye ubufasha.

Yagize ati: “bamwe mu babyeyi n’abana hano barababaye bakeneye ubufasha, hari bamwe twasanze nta muntu ubitaho bafite, abandi imiryango yabo ntizi ko bahari cyangwa se ntiza kubareba”.

Yatanze urugero rw’umubyeyi witwa Berabose Josiane wabyaye uwo munsi ariko nta kintu na kimwe yari afite, n’abe ndetse ntacyo baramenya. Ngo bagerageje guhamagara numero y’umutware we ariko ntibyakunda.

Abagize Smile Rwanda kandi bajyanywe mu cyumba “Kangaroo Mothers” aho ababyeyi bajya guhekera abana bavutse batagejeje igihe mu gituza mu buryo bwo kubarinda ubwandu ubwo aribwo bwose ndetse no kongerera abana ubushyuhe.

Ishimwe Sandrine Ushinzwe Umutekano akaba ari nawe wita kuri Leoncille.
Ishimwe Sandrine Ushinzwe Umutekano akaba ari nawe wita kuri Leoncille.

Icyo babonye by’umwihariko ni uko abarwayi baba bakeneye ababasura bakabaganiriza, bakabereka urugwiro.

Ba Nyampinga bari bari muri iki gikorwa ni Umwali Neema Nyampinga wa KIE, Ibyishaka Elisabeth Nyampinga wa RTUC, Giraso Joe Christa Nyampinga wa KIST, Kayitesi Jane Nyampinga wa MKU, Bukiza Pascale Nyampinga wa UPU, Muhikira Irene Nyampinga wa INILAK,Teta Sandra Igisonga cya Nyampinga SFB, Uwamahoro Natacha Nyampinga SFB (2011-2012). Hari kandi na Gatete Gerard Rudasumbwa muri MKU.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka