Ubwo umuyobozi w’akarere ka Ruzisi yasozaga ibikorwa byo kurugerero kuwa 29/06/2013, yashimye Intore ku bikorwa zageje ku murenge ariko agaragaza ko mu bukangurambaga zakoze ntaho rigaragaza umusaruro wagiye uvamo.
Ikigo nkomatanyanyigisho mu myuga cyo mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC-South) cyafunguye imiryango ku mugaragaro kuwa kane tariki 27/06/2013. Ibi birori byabaye nyuma y’amezi atandatu gitangiye kwigisha imyuga inyuranye.
Abanyeshuri bo mu karere ka Burera barangije ikiciro cya mbere cy’urugerero batangaza ko bishimira kuba baragiye ku Rugerero ariko bakavuga ko hari ibikwiye guhinduka kugira ngo abazakora urugerero mu gihe kizaza bazarukore uko bikwiye.
Muri gahunda yo kubonera urubyiruko rwinshi imirimo hashingiwe ku kwigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET), Guvernoma y’u Rwanda yakubye inshuro zirenga ebyiri ingengo y’imari yo guteza imbere uburezi bwa TVET, igera kuri miliyari 45,7.
Abanyeshuri biga mu ishuri rya ES Byimana riri mu karere ka Ruhango, baratangaza ko batazigera binubira ubuzima barimo kuko abanyeshuri bagenzi babo aribo batumye bahura n’ibi bibazo.
Abanyeshuri barangije amasomo yabo mu ishuri rikuru INES Ruhengeri bavuze ko batagiye kuba ikibazo ku isoko ry’umurimo, ahubwo bajyanye ubumenyi babonye ku isoko, kugirango bagire uruhare mu iterambere ry’aho bazakora.
Abana 38 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu karere ka Rusizi baratewe inda, abatungwa agatoki mu kubatera inda akaba ari abarezi babo akaba ariyo mpamvu ubuyobozi bw’akarere burimo inzego z’itandukanye batangiye igikorwa cyo kubakurikirana.
Bifashishije itorero ry’igihugu ryatangijwe mu ishuri rya bo, abana biga mu ishuri ribanza rya SOS Kayonza biyemeje kuba umusemburo w’ubutwari muri bagenzi ba bo nk’uko babyemereye umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Boniface Rucagu, ubwo yabasuraga tariki 25/06/2013.
Nizeyimana Yohani, umwana w‘ahitwa mu Rugarama ho mu Karere ka Huye, ashimira umuryango Compassion kuba waramuhaye umubyeyi usimbura nyina utarabashije kuzuza inshingano zo kurera, ubundi ababyeyi baba bafite imbere y’abana babo.
Mu kigo cya Leta kigisha ikoranabuhanga ritandukanye mu Ntara y’i Burengerazuba (IPRC West) ishami rya Karongi, muri Kanama 2014 barateganya kuhubaka ishuli ry’imyuga itandukanye n’aho kwimenyereza imyuga.
Avuga ko kuregeza ipantalo biregeza n’ubwenge, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Harebamungu Mathias, yabwiraga abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari bateraniye kuri katederari ya Butare, mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’uburezi gaturika.
Dr. Mathias Haberamungu, Minisitiri wa Leta w’amashuri abanza n’ayisumbuye, yasuye abanyeshuri bo mu ishuri rya E S Byimana, kuri uyu wa Gatanu tariki 21/06/2013, nyuma y’uko abari bihishe inyuma y’inkongi z’umuriro baterewe muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.
Gahunda “Mubyeyi Terintambwe Initiative” igamije gukangurira ababyeyi kugira uruhare mu gutuma abana badata amashuli bakiri bato binyujijwe mu bukangurambaga buzajya bukorwa n’abajyanama b’uburezi bahuguwe n’umushinga Imbuto Foundation.
Kuri uyu wa kane tariki 20/06/2013, akarere ka Rulindo kasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo Haute Ecole Provinciale de Hainaut - Condorcet cyo mu gihugu cy’u Bubiligi. Aya masezerano ajyanye n’ubuhinzi, ubworozi n’uburezi.
Umuyobozi w’ikigo cy’i Wawa, Niyongabo Nicolas, atangaza ko urubyiruko rwajyanwe i Wawa bwa mbere babaga bafatiwe mu nzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge ariko abajyanwayo ubu bazanwa n’ababyeyi kubera uburere bubi bagaragaza ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Nyuma y’aho Leta ishyiriyeho gahunda y’uburezi kuri buri wese, abafite ubumuga barashimira iyi gahunda bakavuga ko ubu abamugaye nabo batagihezwa mu burezi.
Abafite ubumuga bwo kutumva bajya bagira ikibazo cyo kutabasha kumvikana n’abandi bantu muri rusange. Gaston Rusiha, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’abafite ubumuga, avuga ko ari yo mpamvu hari gutegurwa dictionnaire y’ibimenyetso byifashishwa n’abatavuga.
Ingabire Clement wiga gutunganya imisatsi cyane cyane iy’abagore mu ishuri ry’imyuga Emeru Intwari mu karere ka Ruhango, avuga ko we ibyo akora abikunze kandi nta kimwaro bimuteye.
Musenyeri Kizito Bahujimhigo avuga ko umunyagihugu muzima ari ucyerera imbuto akanagikunda by’ukuri yirinda kugisahura. Uku gukunda igihugu ariko ngo bikwiye no kujyana no kwihesha agaciro.
Mu biganiro Polisi yagiranye n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Huye mu rwego rwa Police Week, tariki 13/06/2013, umwe mu banyeshuri biga ku ishuri ry’ababyeyi ryo mu mujyi wa Butare yavugiye imbere ya bagenzi be ko yiyemeje kureka ibiyobyabwenge.
Abayobozi n’abarezi b’ibigo by’amashuri by’itorero rya EAR (Eglise Anglican au Rwanda) mu karere ka Ngororero bavuga ko bamwe mu babyeyi bafite abana biga kuri ayo mashuli babatererana mu gukurikirana imyigire y’abana bigatuma bamwe batsindwa.
Umujyi wa Kigali wahembye abanyeshuri bitwaye neza mu marushanwa yo gusoma no kwandikwa. Wanahembye ibigo by’amashuri byitwaye neza mu kurangwa n’isuku no gukurikiza gahunda za Minisiteri y’Uburezi.
Abanyeshuri biga muri kaminuza Gaturika y’u Rwanda iri i Save mu karere ka Gisagara baratangaza ko bagifite ikibazo cy’amacumbi adahagije, bakaba bifuza ko hakubakwa andi bityo ahari akareka guhenda.
Muri gahunda yo kurangiza burundu umubare w’abantu bakuru batazi gusoma no kwandika, mu mwaka wa 2012-2013 mu karere ka Ngoma abagera hafi ku 5000 bamaze guhabwa impamyabumenyi nyuma yo kurangiza kwigishwa gusoma no kwandika.
Umuryango wa Imbuto Foundation usanzwe wita ku bibazo by’abana n’imiryango, watangije umushinga wa ‘Mubyeyi, Tera intambwe”, ugamije gukurikirana ibibazo by’abana bata amashuri. Akarere ka Gasabo niko kabimburiye utundi, kuri uyu wa gatanu tariki 07/06/2013.
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, yifatanyije n’intore ziri ku rugerero mu karere ka Nyanza tariki 07/06/2013 mu muhango wo kuzishimira ibikorwa by’imirimo y’amaboko zakoze biturutse ku bushake n’ubwitange bwazo.
Urubyiruko ruri mu itorero ry’igihugu mu bikorwa byo ku rugerero ngo rufite amahirwe akomeye kuko ruri gutangira kwitegura kuzaba abayobozi b’igihugu mu minsi iri imbere; nk’uko byemezwa na Bakusi Alphonse ushinzwe gutoza n’ubukangurambaga mu Itorero ry’igihugu.
Amezi atanu asigaye ngo urugerero rukorwa n’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rurangire, Intore zizayakorera muri za Kaminuza no mu mashuri y’imyuga; nk’uko bitangazwa n’ Umutahira w’Itorero ry’Igihugu.
Polisi iratangaza ko hari abantu bamaze gufatwa bari guhatwa ibibazo ku bijyanye n’inkongi z’umuriro zimaze iminsi zibasira ishuri rya Ecole des Sciences de Byimana.
Umuyobozi w’ikigo cyigisha imyuga cyitiriwe Nelson Mendela kiri mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera yakubise abanyeshuri babiri b’abakobwa bibaviramo guhungabana none ubu bivuriza mu kigo nderabuzima cya Ntarama.