Gicumbi: JICA yigishije imyuga abantu 276 barimo ingabo zavuye ku rugerero
Ikigega cy’Abayapani gishinzwe iterambere (JICA) gifatanije na Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero yigishije abantu 276 bo mu karere ka Gicumbi harimo ingabo zavuye ku rugerero ndetse n’abafite ubumuga babigisha imyuga itandukanye irimo gusudira, kubaka, guteka, kudoda n’ibindi.
Iyi myuga bayigiye mu kigo cy’igisha imyuga n’ubumenyi ngiro cya Kibali (CFJ Kibali) kibarizwa mu karere ka Gicumbi mu gihe cy’amezi atandatu; nyuma yahoo bahabwa ibikoresho bizatuma bashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.

Mu gikorwa cyo kurebera hamwe niba imishinga bigishijwe yarashyizwe mu bikorwa cyabaye tariki 17/07/2013, abigishijwe na JICA bavuze ko ubumenyi bahawe bubafitiye akamaro gakomeye bo ubwabo n’imiryango yabo; nk’uko Murindahabi Jean Damascene wacitse amaguru yombi abitangaza.
Nubwo yacitse amaguru yombi akora umwuga w’ubudozi hamwe n’abandi bagenzi be bagera kuri bane bakaba batangaza ko biteje imbere bitewe no kudoda imipira aho bakorera mu murenge wa Byumba.

Bashoboye kwigurira inka, ihene, imirima n’abandi bafite za atoriye zubaka n’izisudira bituma bashobora kwiteza imbere.
Emmanuel Murego, wari uhagarariye Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ashimira JICA ku bufasha yahaye abafite ubumuga ndetse inama y’igihugu ikaba izakomeza kubaba hafi ibashakira n’abandi baterankunga no kubakurikirana mu byo bakora mu gihe JICA izaba irangije imirimo yayo.

Murego yashishikarije abahuguwe gukomeza gukorera mu makoperative kugirango babone uburyo biteza imbere ndetse no gufashanya.
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzarangiza imirimo yawo mu kwezi kwa Werurwe 2014; nk’uko byatangajwe na Maho Harada ukora muri JICA.
JICA yakoze iki gikorwa ibinyujije mu mushinga wayo witwa ECOPD, mu magambo arambuye EX- Combatants and Others People With Disabilities.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|