Mu myaka icumi iri shuri rimaze abagera ku 3747 bakuye ubumenyi muri iri shuri ubu bari mu mirimo itandukanye abandi bakomeje mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Abatuye mu ntara y’Iburasirazuba byumwihariko bashima INATEK ko yatumye biteza imbere bongera ubumenyi mu gihe abari kubasha kujya kubushaka muri kaminuza za Kigali n’ahandi bari bube mbarwa kubera amikoro.
Iri shuri rikuru ryigirwamo ahanini n’abarimu bigisha mu mashuri abanza no muri 12 na 9 YBE, aho biga mu mikoro make ariko barangiza bikabagirira akamaro kanini cyane kuko bazamuka mu mishahara abandi bagakomeza mu yindi mirimo ya Leta.
Umuvugizi wa INATEK, Musingi Samuel, yatangaje ko kuri uyu wa 11/07/2013 ubwo hazaba hizihizwa isabukuru y’imyaka 10 iri shuri rikuru rimaze, uzaba n’umwanya wo gufungura ku mugaragaro ishami rya INATEK mu karere ka Rurindo.
Ishuri rya INATEK niyo kaminuza ya mbere yageze mu ntara y’Iburasirazuba kugera ubu ku bufatanye na minisiteri y’uburezi hamwe na Universite yo muri Tanzania yitwa Open University of Tanzania, muri iyi ntara bwa mbere hatangijwe icyiciro cya gatatu cya kaminuza (masters).
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Karemangigo Charles?