Abakobwa 90% biga mu ishuri rya kiyisilamu rizwi ku izina rya Ecole Secondaire Scientifique des filles de Hamoudan bun Rashid, kuri ubu bari kwigira ubuntu mu rwego rwo kongera umubare w’abakobwa bize.
Abanyeshuri 511 barangije mu mwaka w’amashuri 2013 bahawe imyamyabumenyi n’ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAE-Busogo) riherereye mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze kuwa gatanu tariki 30/08/2013.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe burashimira abatuye uyu murenge uruhare n’ubwitange bakomeje kugaragaza mu kubaka ibyumba by’amashuri yigirwamo muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, ndetse no kwitabira umuganda muri rusange.
Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda (NUR) barangije mu cyiciro cya kabiri (bachelor) ndetse n’icya gatatu (master), kuwa 28-29/08/2013 bambaye amakanzu ahamya ko bemerewe gufata impamyabushobozi zabo.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) iri guhamagarira abarangije amashuri yisumbuye bagatsinda neza amasomo ya siyansi (sciences) mu myaka ya 2007, 2008 na 2009 kwihutira gutwara ibihembo byabo kuko nyuma ya tariki 30/09/2013 batazaba bakibibonye.
Bamwe mu banyeshuri biga mu ishami ry’ubukungu n’icungamutungo (FEM) muri kaminuza y’u Rwanda ntibishimiye ko basiragijwe mbere yo gushyirwa kuri lisiti y’umugereka ibemerera kwambara amakanzu nk’abandi banyeshuri bazahabwa impamyabushobozi kuri uyu wa 29/08/2013
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias, aratangaza ko Leta y’u Rwanda izakomeza guteza imbere uburezi burimo n’ubw’amashuri makuru kugira ngo Abanyarwanda bajijuke babashe kwiteza imbere.
Kaminuza ya Kibogora (Kibogora Polytechnic) ngo igiye guteza imbere ikoranabuhanga mu myigishirize ku buryo buri munyeshuri uzajya ayigamo azabasha kugira mudasobwa ye (laptop) kandi akaba afite ubumenyi bwo kuyikoresha, bityo bikazazamura ireme ry’uburezi ku bahavoma ubumenyi.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye arasaba abana b’abakobwa kwirinda abagabo n’abasore bagamije kubashora mu ngeso z’ubusambanyi ahubwo bakubaka ejo hazaza habo.
Gutanga ubumenyi bufite ireme ari nabyo nkomoko ya service ifite ireme nibyo byasabwe abarezi n’abanyeshuli 201 bahawe impamyabumenyi z’ikiciro cya mbere cya kaminuza bo mu ishuli ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare kuri uyu wa 23 Kanama.
Abanyenshuli 44 basoje amasomo y’igihe igito (short courses) mu gutunganya imitsima (Kitchen technology), gutunganya ibyo kurya ( Food Production) bahabwaga muri ES Jill Barham ku nkunga y’ikigo cy’igihugu giteza imbere ubumenyingiro (WDA).
Inkunga yatanzwe n’itsinda ryitwa Cummings Foundation ryo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, igiye gufasha kaminuza y’Umutara Polytechnic muri gahunda yo kwegera abaturage no gucyemura ibibazo bibabangamiye nk’uko ari n’imwe mu ntego z’iri shuri.
Abana bacikije amashuri nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Tanzaniya bazasubizwa mu mashuri kugira ngo badakomeza kudindira.
Abana 3000 bafite ubumuga butandukanye bo mu karere ka Muhanga ndetse n’aka Kamonyi bamaze kugezwa mu mashuri muri gahunda y’uburezi budaheza mu myaka ine ishize.
Ishuri rya Nyagatare Secondary School ryatsindiye kuzaserukira Intara y’Uburasirazuba mu marushanwa ahuza amashuri yisumbuye na kaminuza agamije kwigisha urubyiruko kujya impaka zigamije iterambere rwihangira imirimo.
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyagatare rwari rumaze amezi 3 rwiga ’imyuga rurarasabwa kwegera ama banki kugirango abe yabafasha kurushaho gukoresha ubumenyi bahawe hagamijwe iterambere.
Ishuri ribanza rya Centre Scolaire Amizero riherereye mu karere ka Ruhango, ryatangije gahunda yo kujya rigaburira abana bahiga, mu rwego rwo gufasha ababyeyi babo bajyaga bata imirimo yabo bagiye kubashakira ibyo barya kugirango basubire ku ishuri.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) kirasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye bo mu karere ka Rutsiro gusobanukirwa uburyo bushya bwo gutumizaho ibitabo ikigo kiba gikeneye ndetse bakagenzura niba ibitabo byose byageze ku kigo nk’uko babitumijeho.
Abanyeshuri biga muri kaminuza bo mu karere ka Ngororero baratangaza ko bifuza gutanga umusanzu mu kwesa imihigo y’akarere ariko ngo bafite ikibazo kijyanye n’ubushobozi bwo kuriha amafaranga babazwa muri kaminuza.
Abaforomo 108n’ababyaza 121 barangije bwa mbere mu cyiciro cya kaminuza mu ishuri ry’Abaforomo n’ababyaza rya Rwamagana bahawe impamyabumenyi tariki 06/08/2013, mu mihango yabereye ku cyicaro cy’iryo shuri mu mujyi wa Rwamagana.
Mu gihe abana barihirwaga na FARG barangizaga amashuri yisumbuye bakabura uko bakomeza za Kaminuka ubu noneho ngo bari kubarurwa kugirango bazige amashuri y’imyuga babifashijwemo n’icyo kigega. Iki gikorwa cyatangiye tariki 30/07/ 2013kikazarangira tariki 14 Kanama.
Naason Gafirimbi, umukuru wa serivisi y’ababyaza n’abaforomo mu bitaro bya kaminuza bya Butare (CHUB) avuga ko bishimira ko nta muforomo urirukanwa kubera amashuri makeya (A2, ni ukuvuga uwarangije amashuri yisumbuye), ahubwo bakaba bafashwa kwiga bakiri mu kazi kabo.
Ishuri rikuru rya Institut Superieur Pédagogique de Gitwe (ISPG) ku nshuro yaryo ya mbere nyuma y’imyaka 20 ritangiye imirimo yo kwigisha, tariki 01/08/2013 nibwo ryashyikirije abanyeshuri 1072 baharangije impamyabumenyi zabo.
Nubwo Leta yashyizeho gahunda y’uburezi kuri bose, bamwe mu bana bafite ubumuga bagira ikibazo cyo kwiga kubera impamvu zinyuranye akaba ariyo mpamvu umushinga wa NUDOR urasaba abafite mu nshingano uburezi kwita ku burezi bw’abo bana by’umwihariko.
Ukwiyongera k’urubyiruko ruzi imyuga mu murenge wa Mimuri mu karere ka Nyagatare kuratanga icyizere ko uyu murenge uzatera imbere, dore ko na Leta y’U Rwanda yashyize imbere gahunda zo kuzamura ubumenyi ngiro mu baturage.
Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisti ya Kigali (INILAK), irimo guhugura ibigo binyuranye muri porogaramu yitwa GIS ifasha kumenya aho ibintu biri kure biherereye, harimo nko kumenya umuvuduko w’ibinyabiziga, amerekezo y’abantu n’ibintu byashyizweho umubare ukorana na mudasobwa cyangwa ibindi byuma byifashisha ibyogajuru.
Abanyeshuri bo mu ishuri rya GS Nyawera ryo mu murenge wa Mwili mu karere ka Kayonza bavuga ko kutagira amashanyarazi bituma abiga mu mashami ya siyansi batiga neza amasomo amwe n’amwe, cyane cyane ajyanye n’ubumenyi ngiro (pratique).
Urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Berenadeta rwijihije yubile y’imyaka 75 ku cyumweru tariki 28/07/2013. Umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe washimye ubufatanye Kiliziya Gatorika igirana na Leta mu kurerera igihugu, bagaha abo barera uburere bukwiye.
Abanyeshuri 186 barangije kuva mu mwaka wa 2009 mu ishuri ry’ubuforomo n’ububyaza rya Kibungo bahawe impamyabumenyi mu kiciro cya mbere cya kaminuza (A1) akaba ari nacyo cyiciro cya kaminuza gihari gusa.
Ababyeyi n’abarezi b’Urwunge rw’amashuri rwa Gatizo, barashima igikorwa cyo gutoza abana isuku y’amenyo no gukaraba intoki, Umunyakoreya y’Epfo HWANG MIN-HE, uzwi ku izina rya URUMURI, yafashijemo iki kigo mu gihe cy’imyaka ibiri.