G.S Ste Bernadette de Save yijihije yubile y’imyaka 75

Urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Berenadeta rwijihije yubile y’imyaka 75 ku cyumweru tariki 28/07/2013. Umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe washimye ubufatanye Kiliziya Gatorika igirana na Leta mu kurerera igihugu, bagaha abo barera uburere bukwiye.

Nyuma y’igitambo cya misa cyatuwe na Musenyeri Firipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Butare, ibirori nyir’izina byo kwizihiza uyu munsi byabimburiwe n’akarasisi k’abarimu bigisha n’abigishije muri iki kigo, ndetse n’abanyeshuri baharangije.

Abanyeshuri baharangije bagaragaye muri aka karasisi bari mu byiciro bitandukanye, hakurikije igihe bahigiye : abahize hagati ya 2010 na 2012, abahize hagati ya 2006 na 2009, 2002 na 2005 … Gusa, abahize hagati ya 1938 na 1950 bagaragaye ku karasisi ni abakecuru b’ababikira babiri gusa.

Kwizihiza yubile byabimburiwe n'igitambo cya misa.
Kwizihiza yubile byabimburiwe n’igitambo cya misa.

Gushima no kwishimira uburezi iki kigo cyagejeje ku bana b’Abanyarwanda, cyane cyane Abanyarwandakazi, ni yo magambo yagarutsweho n’abafashe ijambo muri ibi birori.

Nta mugayo kandi, iri shuri ni ryo rya mbere mu Rwanda mu kwigisha abakobwa, kandi ni na bo bonyine ryakunze kwigisha. Abana b’abahungu batangiye kuhiga mu mwaka w’1992.

Ku ikubitiro ho, ngo bigishaga abarimu bazigisha abandi. Maria Renata Kanzige, umwe muri ba babiri bahize hagati ya 1938 na 1950 bagaragaye ku karasisi, we yanatubwiye ko ishuri rigifungura imiryango ryigishaga ababikira b’abenebikira bari bagenewe kuzarera abana b’abakobwa.

Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi ya Butare.
Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi ya Butare.

Tito Rutaremara, umubyeyi uhagarariye abandi barerera muri iki kigo yavuze ko uzanye umwana we kuhiga aba yizeye ko azahakura ubumenyi n’uburere. Yagize ati « uretse gutoza umwana umuco, banamutoza kuba umunyagihugu mwiza. Ikindi kandi bakurikirana abana bose ku buryo baba bazi buri wese ku giti cye».

Kuri iyi ngingo yo gukurikirana uburere bw’abana, Musenyeri Rukamba yaboneyeho kwibutsa ababyeyi ko batagomba kumva ko uburere bahabwa n’ikigo buhagije, bakaba bagomba na bo ubwabo gukurikirana abana babo.

Uyu mushumba kandi yanibukije abana bahiga ko bagomba kwiga bashyizeho umwete, kuko ngo n’uwasenga ngo atsinde atize bitashoboka, ndetse anasaba abaharangije kuzibumbira mu ishyirahamwe rizajya rifasha ikigo mu kurera barumuna babo.

Minisitiri w'Intebe ati n'ibindi bigo bijye byita ku burezi bw'abo biyobora nk'uko ibigo bya kiriziya gaturika bibigenza.
Minisitiri w’Intebe ati n’ibindi bigo bijye byita ku burezi bw’abo biyobora nk’uko ibigo bya kiriziya gaturika bibigenza.

Ubufatanye bw’ababyeyi ndetse n’abarezi bwanagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, asaba ababyeyi kwibuka inshingano zabo zo kurera abana babyaye ndetse no kubashyira mu ishuri bakiga, cyane cyane bakiga imyuga ibafasha kwihangira imirimo badategereje kujya gusaba akazi.

Minisitiri w’Intebe kandi yashimye ubufatanye Kiliziya Gatolika ifitanye na Leta mu kurerera igihugu. Yagize ati « mu mashuri bayobora hagaragara ubwitange. Bafata umwanya uhagije wo kwita ku bo barera kandi ntabwo bajenjeka muri disipurine… N’ibindi bigo bijye bibareberaho».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abihayimana cyane cyane ababikira ni abo gushimwa cyane.Ni ba bantu babasha gukundisha abana ishuri nibyo ariko burya bakagira n’undi mwihariko: GUKUNDISHA ABARIMU UMURIMO WABO .Ku buryo ubasangana abarimu bamaze kugira uburambe, ukabasangana abarimu bitanga batakireba ubusa bahembwa. Wabareba nabo ugasanga barihaye Imana kuko igihembo cyo nta cyo mu by’ukuri.

kolo yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

Iyo mbonye abantu bizihije Yubile mu Rwanda biranshimisha cyane numva ari intwari. Numva ko bakomeje umuhate n’icyizere mu bihe bitandukanye u Rwanda rwanyuzemo. Numva kandi ko amateka yabo ariyo mateka nyakuri y’u Rwanda atari amateka y’inzangano abibwa na Politiki. N’ubwo itabura kubyivangamo yo kanyagwa.

soso yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

Reka cyakora nishimire Ste Bernadette da. Mbyaye umwana nanjye nifuza ku mwohereza mu mashuri ya Kiliziya Gatolika. Akavuyo Leta igira muri education , mu Rwanda byari kudogera iyo hataza kuba ko amashuri menshi ari aya Kiliziya. Kuko bo nibura bagira tradition itajyana n’ako kavuyo.Bravo Ste Bernadette

google yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

ariko uyu munyamakuru ntabwo yize gukora reportage? Ni gute ukora reportage ntuhere ku ijambo rya Premier Ministre nk’umushyitsi mukuru?

google yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka