Ngoma: IPRC East yatangiye kurwanya ibiyobyabwenge
Nyuma yuko bivuzwe ko ibiyobyabwenge mu mashuri biri gufata indi ntera, ishuri rikuru ry’ubumenyingiro y’Iburasirazuba (IPRC East) ryatangije urugamba rwo kubirwanya muri iri shuri.
Muri uyu mwaka muri iri shuri umunyeshuri umwe yafatanwe utubule tubili tw’urumogi maze bituma ngo ubuyobozi bw’iri shuri bugira impungenge ko haba hari abandi babinywa rwihishwa nibwo bahise bategura igikorwa cyo kusobanurira ububi bwabyo.

Umuyobozi w’ungirije ushinzwe amasomo wa IPRC East, Ing Ephrem Musonera, yagize ati “Muri iki kigo hari ibimenyetso twabonye bidutera impungenge ko haba hari n’abandi bafata kubiyobyabwenge, niyo mpamvu twihutiye gutumira inzego zitandukanye ndetse n’impuguke mu kubirwanya ngo babigishe niba hari ababinywa babireke.”
Mu batanze ibiganiro byo kurwanya ibiyobyabwenge kuri uyu wa 13/07/2013 harimo n’umuyobozi wa Police mu karere ka Ngoma, Supt Rubamba Victor, wavuze ko ibiyobyabwenge mu rubyiruko binyobwa ariko ko byumwihariko mu mashuri naho biri kugenda bigaragaramo cyane.

Yaganirije abanyeshuri bo muri IPRC East, abereka ko ntacyo umuntu ashobora kwigezaho imbere hazaza he igihe yaba atangiye kunywa ibiyobyabwenge ari umunyeshuri.
Professeur Rutazibwa Gerard, umwarimu muri kamunuza nkuru y’u Rwanda nawe watanze ikiganiro ku ngaruka z’ibiyobyabwenge ku iterambere ry’ubukungu, yavuze ko ibiyobyabwenge bitarwanyijwe bishobora gusenya igihugu icyo aricyo cyose.
Abanyeshuri babajije ibibazo byinshi bigaragaza ko bari bafite inyota yo kumenya ububi bwabyo ndetse n’amoko yabyo ngo babirwanye. Muri iri shuri harimo Club yo kurwanya ibiyobyabwenge ikuriwe n’uwahoze abinywa akiyemeza kubireka akaba anatanga ubuhamya.

Gutangiza ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge mu ishuri rya IPRC East, byari byatumiwemo abarimu bo muri za kaminuza bigisha ibijyanye no kuvura indwara zo mu mutwe (Clinical psychrogy).
Bavuze ku bubi bwo kunywa ibiyobyabwenge no kungaruka zabyo. Ubu butumwa bwose bwatangijwe n’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge aho abanyeshuri bazengurutse umugi wa Ngoma n’ibyapa.
IPRC East ibaye ishuri rya mbere rigaragaje ingufu mu kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri nyuma yuko ibiyobyabwenge bivuzwe mu mashuri ko bigenda byiyongera.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
.
May God bless the Principles of IPRC – East, kuko iki kigo kimaze kugaragaza ibikorwa byimbitse kabisa. Impinduka riri kuzana no gushaka icyagirira abaturage bahaturiye akamaro bifite ireme kweli. Ibikorwa nk’ibi ntawundi wari wabikora kabisa.
May God bless the Principles of IPRC - East and Excellent of our Rwanda nation.
.
iri shuri rirakora kabisa nirikomereze aho. kuko riri kuzana impinduka no gushaka icyagirira abaturage bahaturiye akamaro. mperutse kubona inzu ryari ryubakiye utishoboye bamuha n’ibikoresho byose by’; inzu ndumirwa. ntawundi wabikoze kabisa. May God bless you leaders of IPRC East and His excellence who chose you.