Kamonyi: Bashimiye Umunyakoreya umaze imyaka ibiri atoza abana isuku
Ababyeyi n’abarezi b’Urwunge rw’amashuri rwa Gatizo, barashima igikorwa cyo gutoza abana isuku y’amenyo no gukaraba intoki, Umunyakoreya y’Epfo HWANG MIN-HE, uzwi ku izina rya URUMURI, yafashijemo iki kigo mu gihe cy’imyaka ibiri.
Ubwo basezeraga kuri uyu Munyakoreya, tariki 24/07/2013, abanyeshuri bamucaniye buji mu rwego rwo kumwereka ko yababereye urumuri mu gihe cy’imyaka 2 bamaranye. Ngo kuva mu mwaka wa 2011, URUMURI na mugenzi we witwa MUGISHA baza kwigisha abanyeshuri uburyo bwo koza amenyo no gukaraba intoki n’ibindi bikorwa bijyanye n’isuku.

Muhayimana Comes, umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Gatizo, atangaza ko iyo gahunda yafashije mu myumvire y’isuku ku banyeshuri b’amashuri abanza bagera ku 1200. Ngo mbere yo gutangira hakozwe ubushakashatsi bugaragaza ko abana bazirikana isuku ya bo ari 30% gusa ariko kuri ubu uwo mubare wageze kuri 85%.
Ababyeyi barerera kuri iryo shuri nabo batangaza ko iyo gahunda yabunganiye mu burere basanzwe batoza abana, kuko ku bijyanye n’isuku y’amenyo bagorwaga no kubonera abana umuti w’amenyo ariko abo Banyakoreya bakaba barabibahaye, nk’uko bitangazwa na Mujawamariya Francine.

HWANG MIN-HE, uzwi ku izina rya URUMURI, avuga ko kutagira isuku ku bana bibatera kurwara inzoka zo mu nda. Ku bw’iyo mpamvu mu gikorwa cy’ubukorerabushake amazemo imyaka ibiri mu Rwanda, akaba yaribanze ku kwita ku bana bo mu ishuri ry’inshuke n’abo mu mashuri abanza.
Yabatoje gukaraba intoki bavuye mu bwiherero na mbere yo gufata amafunguro kandi yizeye ko bizagira akamaro mu mikurire ya bo. Naho ku bijyanye no koza amenyo, ngo wasangaga hari n’ababyeyi batabitoza abana ba bo, bakirengagiza ko bibarinda indwara z’amenyo.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
amenyo natwe atumereye nabi bazibuke kutwigisha’
waaaaauuuh nibyiza ko Rumuri Umukoreya yatwigishirije abana isuku kugeza kuri 85% ariko kd aratashye nibyiza ko abaterankunga tubabona ariko hari ibyo natwe twakwibashiriza. G Sc de Gatizo cyane cyane abarezi ntimuhagarare kuko Rumuri agiye Ahubwo nimukomeze maze muzasangize n’abandi ejo muzavemo abakangurambaga b’isuku hose .
Kamonyi yarakataje mukwita kw’isuku y’abana ndetse n’abakuze.
Gatizo barasobanutse kweli