INILAK yatangije amahugurwa y’ikoranabuhanga ryo kumenya amerekezo y’ibintu (GIS)

Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisti ya Kigali (INILAK), irimo guhugura ibigo binyuranye muri porogaramu yitwa GIS ifasha kumenya aho ibintu biri kure biherereye, harimo nko kumenya umuvuduko w’ibinyabiziga, amerekezo y’abantu n’ibintu byashyizweho umubare ukorana na mudasobwa cyangwa ibindi byuma byifashisha ibyogajuru.

Iyi porogaramu ifasha mu buzima busanzwe kuranga aho ibintu biherereye no gukora amakarita, ku buryo ngo yakoreshwa mu mirimo itandukanye, nk’uko Nyesheja Muhire Enan, Umuyobozi w’ikoranabuhanga muri UNILAK yasobanuye.

Ati: “Ubusanzwe iyo bashatse kumenya aho ingagi zo muri pariki y’Ibirunga ziri, batuma abantu kandi bitari ngombwa ku bantu bakoresha GIS; ndetse hari n’aho numvise ko iyi porogaramu ishobora gufasha abatumiza ibintu mu mahanga, ikerekana aho imodoka zibizanye ziherereye ntizongere kuburirwa irengero”.

Umuyobozi wa INILAK, Dr. Jean Ngamije yasobanuye ko ayo mahugurwa ari mu rwego rw’ubufatanye bafitanye n’ikigo cyo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima cyo mu Bushinwa, harimo kubaka ikigo cy’ubushakashatsi mu bidukikije, kwiga mu Bushinwa ku banyeshuri n’abarimu ba INILAK, ndetse no gushyira icyumba cyo kwiga ibijyanye na GIS muri INILAK.

Kuva tariki 07-08/08/2013 kandi, INILAK irateganya guhuriza hamwe abashakashatsi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku isi, bakazungurana ibitekerezo ku mbogamizi zihari mu kubungabunga ibidukikije, kubona ingufu ndetse no kugera ku iterambere rirambye, nk’uko Dr Ngamije yatangaje.

Mu bigo byahuguwe kandi byatumiwe muri iyo nama mpuzamahanga, harimo Ministeri ishinzwe gucyura impunzi no guhangana n’ibiza, Polisi y’igihugu, Ikigo cyo kubungabunga ibidukikije (REMA), Ikigo gishinzwe uburezi (REB), igishinzwe ingufu, amazi n’isukura (EWSA), n’ibindi bigo byiganjemo amashuri.

Umuyobozi wa INILAK avuga ko u Rwanda ruzunguka ubumumenyi n’imikoranire n’abahanga batandukanye baturutse mu bihugu nk’u Bushinwa, Hong Kong, Austria, Ubusuwisi, Nigeria, Afurika y’epfo, Uganda, Kenya na Tanzania.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira cyane kaminuza ya INILAK kuri ayo mahugurwa yageneye abo bakozi.Bazakomerezeho ku buryo bizagera kuri bose.

Alexandre yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka