Nyawera: Kutagira amashanyarazi bituma abiga amasiyansi batabona uburyo bwiza bwo kwiga

Abanyeshuri bo mu ishuri rya GS Nyawera ryo mu murenge wa Mwili mu karere ka Kayonza bavuga ko kutagira amashanyarazi bituma abiga mu mashami ya siyansi batiga neza amasomo amwe n’amwe, cyane cyane ajyanye n’ubumenyi ngiro (pratique).

Ishuri rya GS Nyawera riri muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, rikaba rifite n’amashami ajyanye n’amasomo ya siyansi, aho abanyeshuri biga bisanzwe mu ishuri, ariko bakaba bagomba no kugira umwanya wo kwiga ayo masomo mu buryo bwa “pratique”.

Hari aho biba ari ngombwa ko bakoresha amashanyarazi bigatuma batabasha kwiga ayo masomo, bitewe n’uko nta mashanyarazi ari muri ako gace, ndetse n’ishuri rikaba ridafite moteri ibyara amashanyarazi.

Ibyo ngo bidindiza abanyeshuri bigatuma batagira ubumenyi buhagije bwatuma bahangana n’abo mu bindi bigo by’amashuri bidafite ikibazo nk’icyo, iyo bageze igihe cyo gukora ibizami bya Leta bisoza icyiciro rusange n’ibisoza amashuri yisumbuye, nk’uko bivugwa na Barinda Joseph wiga muri iryo shuri.

Abanyeshuri ba GS Nyawera hari amasomo batiga kubera kutagira amashanyarazi.
Abanyeshuri ba GS Nyawera hari amasomo batiga kubera kutagira amashanyarazi.

Umuyobozi w’iryo shuri Asiimwe William avuga ko kutagira amashanyarazi bigira ingaruka haba ku banyeshuri no ku kigo cyose muri rusange, cyane cyane ku bijyanye n’ikoreshwa ry’amafaranga.

Agira ati “Biratubangamira cyane kuko bituma hari amasomo amwe tutiga, bigatuma twiga amasaha make kandi bikaduhenda kuko bituma ibintu byose tujya kwandikisha ahari amashanyarazi”.

Amashanyarazi ari ku birometero bibiri uvuye aho iryo shuri ryubatse, ariko abayobozi baryo bakora ibirometero bisaga 30 bajya mu mujyi wa Kayonza kwandikisha zimwe mu nyandiko z’ishuri n’ibizami by’abanyeshuri muri rusange.

Umuyobozi w’iryo shuri avuga ko ibyo bihenda ishuri cyane cyane ku bijyanye n’amafaranga y’ingendo kandi ayo mafaranga yakabaye akora ibindi byateza imbere imyigire y’abanyeshuri.

Umuyobozi w'ishuri avuga ko kutagira amashanyarazi bituma batakaza amafaranga y'ingendo bajya kwandikisha inyandiko z'ishuri ahari amashanyarazi.
Umuyobozi w’ishuri avuga ko kutagira amashanyarazi bituma batakaza amafaranga y’ingendo bajya kwandikisha inyandiko z’ishuri ahari amashanyarazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwili, Munyensanga Philbert, avuga ko icyo kibazo cyashyikirijwe ikigo cya EWSA gishinzwe gutanga amazi n’amashanyarazi, ubu hakaba hasigaye gukora inyigo y’uburyo amashanyarazi yagera muri ako gace.

Yadutangarije ko kuri uyu wa 29/07/2013 hari gahunda yo gupima ahazanyuzwa amashanyarazi, kugira ngo hamenyekane amafaranga bizatwara.

Ayo mafaranga namara kumenyekana hazarebwa umubare w’abaturage n’ibigo by’amashuri bizahabwa amashanyarazi kugira ngo buri muturage cyangwa ikigo cy’ishuri kimenye amafaranga kizishyura.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nje ndunva wenda aho kugirango bajye batakaza ayo mafaranga yose bajya kwandikisha inyandiko zishuri ahubwo nka government yashakisha uburyo bwose yabegereza ayo mashanyaraze noneho abana bose bakagira perfomance nziza. thanks

nidufasha mubaraka yanditse ku itariki ya: 9-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka