Inzu 20 zituriye umuhanda Kigali-Nyagatare zikorerwamo ubucuruzi mu murenge wa Kabarore muri Gatsibo zafunzwe imiryango kubera kutubahiriza amabwiriza y’ubuyobozi.
Abahinzi b’icyayi bo mu mirenge itandukanye mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bagiye gukira igihombo cy’icyayi bagiraga kubera kukigemura kure kigapfa.
Akarere ka Kicukiro gashobora kuzakurura abashoramari benshi mu minsi iri imbere, kubera ibikorwaremezo bitandukanye birimo kuhubakwa, bizatuma haba amarembo y’Umujyi wa Kigali mu minsi iri imbere
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Mimuli muri Nyagatare bavuga ko bafata inguzanyo ari bacye kubera gufuha kw’abagabo babo.
Urwego rushinzwe ubuziranenge (RSB), hamwe n’urushinzwe Iterambere (RDB), zabwiye aborozi n’abacuruzi b’inyama ko amasoko akomeye atabagirira icyizere, kubera kutuzuza ubuziranenge.
Mu gihe banki ya Kigali yizihiza imyaka 50 ishinzwe, bamwe mu bayigana baratangaza ko banyurwa n’uburyo bakirwa ndetse no koroherezwa kubona inguzanyo.
Amabanki akomeje gusaba amafaranga abifuza ko konti zabo zifungwa, n’ubwo Banki Nkuru y’u Rwanda n’abakiriya batabyemera.
Ibishishwa by’umuceri biva mu Ruganda rutonora umuceri rwa Mukunguri (MRPC) muri Kamonyi ntibigipfa ubusa kuko bisigaye bikorwamo amakara ya kijyambere (Briquettes).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwongeye umunsi ku wari usanzwe isoko ry’akarere ryaremeragaho, bitewe n’abarirema barino n’abaturutse muri Congo biyongereye.
Umujyi wa Kigali watangiye guhana abazunguzayi(ababunza ibicuruzwa ku mihanda) ndetse n’umuntu wese ufashwe abigura.
Abatuye Akarere ka Kamonyi bavuga ko gucibwa amahoro ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bajyanye ku isoko, bibadindiza, aho basanga ntacyo bageraho.
Abahinzi ba kawa bo mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko kubegereza inganda zitunganya kawa byabagabanyirije ingendo n’igihombo bagiraga kubera kuzigemura kure.
Itsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite bashima iterambere rimaze kugaragara mu Karere ka Gisagara kubera umuriro w’amashanyarazi, bagasaba abatarayashyikira kongera imbaraga.
Umujyi wa Kigali urahakana ko gutanga igihe ntarengwa cyo kwimura abakorera ubucuruzi mu nzu zo guturwamo, bitagamije gushakira abakiriya abubatse imiturirwa .
Nyiramahoro Theopiste wagaragaye mu nama y’igihugu y’Umushyikirano iherutse, abikesha gushirika ubute agashaka icyamuteza imbere nyuma y’ubukene yabayemo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) cyashyizeho amabwiriza mashya agamije kuzamura imitungo no kunoza imikoranire mu makoperative y’abamotari.
Banki Nyafurika y’Ubucuruzi (CBA) yatangaje ko iri mu nzira zo kwemererwa gukorera mu Rwanda, aho yiteguye kuziba icyuho muri serivisi za banki zifashisha ikorabuhanga rya telefone.
Abafite amagorofa yagenewe ubucuruzi i Huye bifuza ko abantu bacururiza ahataragenewe ubucuruzi bahava, kugira ngo babone ibyashara by’ubukode, ariko bo bakavuga ko bihenze.
Abakorera mu Gakiriro ka Bishenyi mu karere ka Kamonyi, batangaza ko kutagira bimwe mu bikoresho bikenerwa mu bubaji bituma kitabirwa n’abaguzi bake.
Abaturage b’umurenge wa Kansi mu karere ka Gisagara barasaba ko isoko rya Ruhuha ryagarurwa aho ryahoze kuko ryimuriwe kure y’abariremaga.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yasabye amabanki n’ibigo by’imari gukusanya amafaranga yose ari kuri konti zimaze igihe zidakoreshwa (dormant) agashyirwa kuri konti yabugenewe muri BNR.
Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko amafaranga bagikuramo yabakungahaje kuburyo ngo bamaze kubona akamaro ko kugihinga.
Nyuma y’imyaka itandatu amazu y’ubucuruzi y’ahitwa mu Cyarabu i Huye afunzwe ngo hubakwe amagorofa, ba nyirayo batangiye kuyasenya ngo hubakwe.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rurahamagarira abikorera mu mujyi wa Kigali bakorera mu nzu zagenewe guturwamo gukurikiza icyemezo cy’Umujyi wa Kigali bakimuka muri izo nzu.
Ikigo cy’igihugu cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) gitangaza ko ba rwiyemezamirimo bagurisha amazi batazakurikiza ibiciro bishya by’amazi bazabihanirwa.
Imirimo yo kwagura imihanda ireshya n’ibilometero 54 yo mu mujyi wa Kigali yaratangiye.
Umuceri u Rwanda rwohereza mu mahanga wikubye inshuro 230 mu gihembwe cya 2015-2016 ruhinjiriza ayikubye inshuro 468 ugereranyije n’igihembwe cyabanje cya 2014-2015.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buraburira abahinzi ko nibakomeza kotsa ibigori, umusaruro wabyo uzagabanura, bagahomba kandi bagomba kubona inyungu bakikenura.
Abagore bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko nubwo bafite amahirwe menshi yo kubona amafaranga, batayigengaho.
Raporo ya Banki y’Isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika, mu bihugu byoroshya ishoramari n’ubucuruzi.