N’ubwo ibigo byahoze i Huye byahagarurwa ntibyayiteza imbere byonyine

Abakomoka mu Karere ka Huye n’abayobozi batandukanye bavuga ko hari amahirwe menshi yo guteza imbere Huye, icyo bakwiye ari ukuyabyaza umusaruro.

Inama yahuje abakomoka i Huye batuye muri Kigali
Inama yahuje abakomoka i Huye batuye muri Kigali

Ni igitekerezo cyatanzwe mu inama yahuje abayobozi bo mu Karere ka Huye n’Abavuka i Huye batuye i Kigali, bagamije kurebera hamwe ibyateza imbere Huye kurushaho, kuri uyu wa 26/3/2017.

Cyatanzwe nyuma y’uko umwe mu bitabiriye inama yishimiye kuba umwiherero w’abayobozi bakuru uherutse waranzuye ko ibikorwa binini bitakomeza kubarizwa i Kigali gusa, ahubwo bigashyirwa no mu mijyi iwungirije harimo na Huye.

Yifuje ko mu kuzana ibikorwa binini i Huye haherwa ku byicaro by’ibigo byahahoze nka RAB na NIRDA, n’inyubako zahasigaye ntizikomeze gupfa ubusa.

Lieutenant Colonel Eugène Mugabo ukuriye inkeragutabara mu Karere ka Huye yahereye kuri iki cyifuzo avuga ko witegereje amahirwe y’iterambere Huye ifite, biriya bigo atari byo byagakwiye gukomeza kwishingikirizwaho.

Yagize ati “Ahubwo twagombye kwibaza ngo ko abashoramari baza mu Rwanda bakiherera i Kigali, twabakurura dute, kandi ko i Huye hari amahirwe ku iterambere arenze ay’ahandi!”

Mu byakurura abashoramari i Huye hari ukuba ari inzira y’abaturuka i Burundi n’i Rusizi no muri Pariki ya Nyungwe no kuba iri hagati y’uturere tune (Nyanza, Nyamagabe, Gisagara na Nyaruguru).

Ikindi ifite ibitaro byivurizwaho n’abantu benshi, kandi ituyemo abantu benshi nk’abanyeshuri ba Kaminuza barenga ibihumbi umunani na gereza irimo abarenga ibihumbi icyenda.

No kuba umuhanda Ngoma-Ruhuha-Rwabusoro-Nyanza ugiye gushyirwamo kaburimbo, ngo ni inzira izatuma ikibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Bugesera kiba bugufi ya Huye.

Hon. Senateri Marie Claire Mukasine ati “ayo mahirwe yose, abantu bamwe barayazi. Ariko turifuza ko yakorerwa ubusesenguzi, agashyirwa hamwe, akamenyekanishwa.”

Hanifujwe ko abakomoka i Huye batuye i Kigali batakomeza kugishwa inama muri rusange, ahubwo bakegerwa mu byiciro barimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka ati “abacuruzi, abaganga, abarimu, abashakashatsi, urubyiruko rukora imirimo itandukanye, abubatsi, n’abandi bakwegerwa mu byiciro byabo.”

Aba bose ngo batanga ibitekerezo mu bijyanye n’ibyo bakora, bikihutisha iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ntabwo yibeshye pe,ni man power,bakora neza mu bintu bitandukanye.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Biratangaje kumva umuyobozi uvuga ngo kuba i Huye hari gereza irimo abantu ibihumbi umunani ari amahirwe kw’ishoramari!! gutese? ubu uwamubaza ibisobanuro bisesuye kuri ayo magambo yabitanga! ndumiwe koko!

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

Aba bafunze bafite imiryango kandi barasurwa! Ikindi bafite ubumenyi butandukanye bwafasha mu iterambere !so ibyo avuga arabizi.

John yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Ariko se bavandimwe ba Huye, koko tujye twibaza. Ubu uyu munsi nibwo Leta ibonye ko ikwiye kugarura ibyo bigo mu karere kacu. Ese ubundi uretse guhubuka babijyanaga hehe?Rwose dukwiye gukora nk’abikorera tukareka gukora nk’abahimana. Ibaze iyo ufashe ibigo nka IRST, MUSE, ISAR, LABOPHAR, inganda nka SORWAR... ukabifinga ngo ni uguhimanwa n’abanyabutare. Ubwo se ubwenge ni ubuhe?

Ikindi undi yarangiza ngo atanze ibitekerezo byubaka byatuma abashoramari bahashidukira akavuga ko ngo Huye hari gereza ituwemo n,abantu 9000. Nimwibaze igitekerezo cy’ishoramari rishingiye kuri gereza ifunze abantu kandi abo bantu nta musaruro batanga haba muri consommation cg muri production. Rwose igihugu gikeneye abantu batekereza mu buryo bufatika hanagendewe ku bushake bwa politiki. Naho ubundi indyarya ihimwa n’indyamirizi. Murakoze.

Murorunkwere yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

NANJYE MVUKA HUYE. IYI NAMA SINAYIMENYE MBA NARAYIGIYEMO KABISA

NELSON yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka