Sanjeev wayoboraga BPR yahawe izindi nshingano muri Atlas Mara

Sanjeev Anand, wari usanzwe ayobora Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) yahawe kuyobora ibijyanye n’imari n’amabanki muri Atlas Mara.

Sanjeev Anand, wari usanzwe ayobora Banki y'Abaturage y'u Rwanda (BPR) yahawe inshingano nshya muri Atlas Mara
Sanjeev Anand, wari usanzwe ayobora Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) yahawe inshingano nshya muri Atlas Mara

Ubuyobozi bwa Atlas Mara, ikigo cyaguze imigabane ingana na 62.1% ya BPR, butangaza ko izo mpinduka mu buyobozi zikozwe mu rwego rwo kurushaho guteza imbere imikorere y’iyo banki.

Atlas Mara itangaza kandi ko John Vitalo wari usanzwe ari umuyobozi mukuru w’ikigo Atlas Mara yeguye ku mirimo ye. Ibyo bivuze ko atazongera kuyobora inama y’ubutegetsi ya BPR.

Linda Kalimba Mulenga wari usanzwe ari mu buyobozi bukuru bwa BPR niwe wahawe kuyobora by’agateganyo inama y’ubutegetsi ya BPR.

Ikindi ni uko ubuyobozi bw’inama y’ubutegetsi ya BPR bwatangiye gushaka uzasimbura Sanjeev Anand, ariko mu gihe atarabona umusimbura azakomeza gukora imirimo yari ashinzwe.

Ubuyobozi bwa BPR buvuga ko bukomeje intego yo kugira iyo banki indashyikirwa mu Rwanda no ku isi mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi no gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje zo guteza imbere ubukungu.

Bunatangaza ko bashyize imbere gukorera abakiriya babo ibyiza, abanyamigabane, n’abakozi bayo muri rusange.

Atlas Mara ni ikigo cy’ubucuruzi n’ishoramari gikorera mu bihugu bya Botswana, Zimbabwe, Zambia, Tanzaniya, Mozambique, Nijeriya n’u Rwanda.

Iki kigo kivuga ko gishaka kuzaba ikigo cya mbere mu ishoramari muri Afurika yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara.

Kandi abakurikirana iby’imari n’iterambere bahamya ko Atlas Mara iri mu bigo bizamuka cyane ku isi muri iyi myaka.

Atlas Mara ishora imari mu by’amabanki, ikoranabuhanga, gucuruza imari n’imigabane no gushakira igishoro ibigo bikomeye na za Leta z’ibihugu, bakazajya bacyungukira.

Atlas Mara yaguze BPR, yegukana imigabane ingana na 62% mu mutungo wa BPR wose.

Atlas Mara kandi yanaguze ishami ry’ubucuruzi rya Banki y’u Rwanda itsura amajyambere BRD.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

izindi banki zatangaje inyungu zabonetse muri 2016.ariko kubera kwiba imisoro na dividende Ku banyamigabane bazavuga ko bahombye birangire.BNR nikore inshingano zayo

rigoreve yanditse ku itariki ya: 31-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka