Umuhanda bemerewe na Perezida Kagame uzuzura muri Mata 2018

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru burizeza abaturage b’i Burera ko umuhanda wa kaburimbo wa Base-Kirambo-Butaro-Kidaho urimo gukorwa, uzuzura muri 2018.

Ikorwa ry'umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho irarimbanyije. Bahereye ku gice cya Butaro -Kirambo-Base
Ikorwa ry’umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho irarimbanyije. Bahereye ku gice cya Butaro -Kirambo-Base

Uwo muhanda ureshya n’ibirometero 63, usanzwe ari ibitaka. Ariko iyo uwunyuzemo muri iki gihe uwusangamo ibimashini birimbagura imisozi biwukora neza kugira ngo ushyirwemo kaburimbo.

Perezida Paul Kagame yemereye abanyaburera uwo muhanda muri Mutarama 2011, ubwo yafunguraga ibitaro bya Butaro maze umuturage akamugezaho icyifuzo cy’uko bagezwaho umuhanda wa kaburimbo.

Kuri ubu imirimo yo gukora uwo muhanda irimo kugenda neza. Hari icyizere ko muri Mata 2018 uzaba wuzuye, urimo kaburimbo; nk’uko umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude abisobanura.

Agira ati “Mu gukora imihanda hazamo ibibazo byinshi, ariko kugeza ubungubu ibibazo byari birimo byagiye bikemuka kuko babanje kugira ibibazo byo kwimura abaturage benshi.

Gusa icyo twizeza abaturage ni uko mu kwezi kwa kane (2018) nk’uko byijejwe, imirimo izaba irangiye cyangwa se niba itaranarangira ikaba ifite gahunda yo kurangira ku buryo n’iyo byatinda byakererwaho gato.”

Mu muhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho harimo ibimashini birimbagura imisozi biwutunganya kugira ngo uzashyirwemo kaburimbo
Mu muhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho harimo ibimashini birimbagura imisozi biwutunganya kugira ngo uzashyirwemo kaburimbo

Umuhanda wa Base-Kirambo-Butaro-Kidaho biteganyijwe ko uzuzura utwaye miliyari zirenga 70RWf.

Guverineri Musabyimana akomeza avuga ko uwo muhanda uzuzurira rimwe n’uwa Base-Gicumbi-Rukomo, ureshya n’ibirometero 51.

Abaturage bo bakoresha iyo mihanda bahamya ko izarushaho kubazanira iterambere; nk’uko Niyibizi Celestin ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto abisobanura.

Agira ati “Twari tumenyereye kaburimbo y’ibihogo kubera umuhanda wari igitaka, nk’igihe cyo mu kwa munani ugasanga kugera kuri Base uvuye i Kirambo ukambika umugenzi ikoti mukagerayo mwabaye ivumbi.”

Uwitwa Habimana Bosco we agira ati “Nkanjye n’imyaka mfite numvaga kaburimbo itazagera inaha kubera ko nabonaga nta bantu babyitaho.

Ariko umusaza (Perezida Kagame) akimara kuvuga ko uyu muhanda tuzawubona twarishimye bidasanzwe kandi ni nacyo gihamya dufite ko byanga byakunda umuhanda ugomba kuboneka.”

Umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho uzafasha abantu batandukanye cyane cyane abarwaye kanseri bajya kwivuriza mu bitaro bya Butaro.

Amazu yegereye ahazanyura umuhanda wa Kaburimbo Base-Kirambo-Butaro-Kidaho ba nyirayo barimuwe bahabwa ingurane ubundi arasenywa
Amazu yegereye ahazanyura umuhanda wa Kaburimbo Base-Kirambo-Butaro-Kidaho ba nyirayo barimuwe bahabwa ingurane ubundi arasenywa

Ubusanzwe bajyayo, bakagenda mu modoka zibateragura hejuru kubera umuhanda w’ibitaka, bikaba byabaviramo kurushaho kuremba.

Uwo muhanda wagombaga gutangira gukorwa muri 2012 ariko ntibyashobotse kuko ngo hari hagikorwa inyigo yawo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

umusaza numusaza

Yves yanditse ku itariki ya: 19-03-2018  →  Musubize

Muzehe wacu tuzamutora ijana Ku ijana kuko imvugo ye niyo ngiro!!!

Natwe Iburasirazuba President Kagame yatwemereye Umuhanda uhuza akarere ka Ngoma na Bugesera twizeye ko ababishinzwe bazawutugezaho( umuhanda) bidatinze!!!

Croix yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

Nanjye sinabura kumushimira mvuga nti imvugo ye niyo ngiro ibyo avuze byose arabikoro ubu umuhanda urakorwa neza cyane.

NYIRANDASHIMWE Marie Claire yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

nkunda President Paul Kagame cyane, icyo yemereye rubanda abaturage kibageraho ntakabuza , nukuri Imana ijye ihora imuha imigisha myinshi , niwowe dushaka

karekezi yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

tumukundira ko ari umubyeyi yumva vuba icyo abanyarwanda twifuza

karenzi yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

imvugo ye niyo ngiro erega azahora atuyoboye nicyo abanyarwanda tumukundira

aline yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka