Akanyamuneza ni kose ku bahinzi ba Kawa

Abahinzi ba Kawa bo mu Karere ka Karongi batangaza ko banezerewe kubera ko igiciro cya Kawa cyazamutse.

Abahinzi ba Kawa muri Karongi bishimira ko igiciro kuri Kawa y'ibitumbwe cyongerewe
Abahinzi ba Kawa muri Karongi bishimira ko igiciro kuri Kawa y’ibitumbwe cyongerewe

Kuri ubu ikiro cya Kawa y’ibitumbwe kigura 264RWf mu gihe mu mwaka wa 2016 cyaguraga 150RWf.

Abahinzi ba Kawa b’i Karongi bavuga ko kuba igiciro cya Kawa cyazamutse bigaragara ko Leta ikomeje gushakisha icyatuma umuhinzi wa Kawa arushaho gutera imbere; nk’uko bivugwa na Karangwa Evode.

Agira ati ʺTwashimishijwe no kumva iyi nkuru, ubu umuhinzi wa Kawa arumva iyi sizeni (Saison) izamufasha muri byinshi kuko ariya amafaranga 264 ku kiro yenda gukuba kabiri ayo twari dusanzwe dufata.”

Mugenzi we witwa Sebahutu Aaron we agira ati ʺUmuhinzi wa Kawa amaze kumva icyo giciro aho yicaye arisetsa n’ubwo n’uwacyongera kurushaho bitatugwa nabi.ʺ

Abafite inganda zitunganya umusaruro wa Kawa nabo bavuga ko kugurira abahinzi kuri icyo giciro nta kibazo bibateye; nkuko bivugwa na Mutagengwa Gerard nyiri uruganda rwitwa Twumva Coffee.

Agira ati “Izamuka ry’igiciro nta kintu rizaduhombyaho, kuko NAEB (Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bw’ibyoherezwa mu mahanga) igishyiraho yabanje kureba uko bihagaze ku isoko mpuzamahanga, ubu rero natwe biradufasha kuko abahinzi barushaho kuduha Kawa nziza kandi nyinshi.ʺ

Umuhuzabikorwa wa NAEB mu Ntara y’Iburengerazuba, Albert Bizimana avuga ko ubu ari bumwe mu buryo bwo gushyigikira umuhinzi wa Kawa ariko anakangurirwa kurushaho kuyitaho.

Agira ati ʺIgiciro nk’iki kirafasha umuhinzi wa Kawa kurushaho kwiteza imbere, ariko na none iyo yishimiye igiciro arushaho kwita kuri Kawa ye bigatuma turushaho kugira Kawa nziza kandi nyinshi ku isoko mpuzamahanga.ʺ

Mu rwego rwo gukomeza kongerera ishyaka umuhinzi wa Kawa, mu Karere ka Karongi, abafite inganda za Kawa biyemeje kugura ikawa kuri icyo giciro cyashyizweho na NAEB ndetse bakongeraho 20 RWf ku kiro.

Intara y’Iburengerazuba yihariye 49% bya Kawa yose yoherezwa mu mahanga. Akarere ka Nyamasheke akaba ariko kaza ku mwanya wa mbere, mu gihe Akarere ka Karongi kaza ku mwanya wa kane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turabashimira ko mutugezaho umakuru ku biryanye ni kawa ariko muge mukurikirana imikorere yinganda koku harizidakora neza,ese igiciro ubugihagazegute .

uwimana jean d,amour yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

Guhinga kawa birutwa no guhiga inyanya ikawa zataye agaciro mu rwanda kubera abazihemura hanze nibo bazitesha agaciro

alias yanditse ku itariki ya: 6-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka