Ibigo by’imari byatangiye gukumira ko abantu babiheranira umwenda

Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), ryashyizeho uburyo bushya bw’imikorere buzatuma abasaba inguzanyo babasha kuyishyura mu gihe cyateganyijwe.

Peter Rwema Umuyobozi wa AMIR
Peter Rwema Umuyobozi wa AMIR

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuri ubu irimo kwishyura amafaranga miliyari 1.2(Rwf), yari ay’abanyamuryango b’ibigo by’imari iciriritse byahombye.

Ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda bigizwe n’ibigo bito by’imari, imirenge SACCO n’izindi koperative zo kuzigama no kugurizanya; byose bikaba bibitse umutungo w’Abaturarwanda ungana na 64% by’amafaranga yose ari mu mabanki.

Umuyobozi wa AMIR Peter Rwema yagize ati”Ni ikibazo gikomeye kuba abantu bafata inguzanyo ariko ntibabashe kuyishyura neza nk’uko bikwiriye”.

Umukozi w’Ikigo mpuzamahanga gihuriza hamwe amashyirahamwe y’ibigo by’imari n’abashinzwe guteza imbere ba rwiyemezamirimo baciritse(SEEP), Straton Habyalimana arasobanura ingamba AMIR yafashe.

Muri zo harimo ‘Kwirinda gutanga inguzanyo zirengeje ubushobozi bw’abazihawe’.

Asobanura ko kuba ibigo by’imari byarabaye byinshi, (mu Rwanda birarenga 470), ngo birwanira abakiriya bigatuma abo bihaye inguzanyo bitabanza kubagiraho ubushishozi buhagije.

Ibigo by’imari ngo byihutira gutanga inguzanyo bitarebye ko uyihawe yabanje kuyifata n’ahandi, kandi nta n’ubwo aba yarigishijwe bihagije uburyo yabyaza umusaruro amafaranga menshi yahawe.

Indi ngamba yafashwe ni ‘ukwirinda icyamunara cyangwa gufatira imitungo y’abaturage’.

Habyalimana avuga ko ibigo by’imari bimara kubona abo byahaye inguzanyo batabyishyura, bigahitamo kujya gufatira imitungo.

Uku kwishyuza nabi kukaba ari ikibazo, kuko SEEP ivuga ko “uko usanze umuntu ugiye gufasha, utagomba kuzamusiga yasubiye inyuma kurushaho”.

Kutamenya ibibazo umukiriya agira nabyo ngo byagiye biteranya abakiriya n’ibigo by’imari, aha hafashwe ingamba yo ‘Gutega amatwi abakiriya’.

Indi ngamba ni iy’uko ‘ibigenerwa abakiriya bigomba gutangwa mu mucyo kandi bihendutse’.

Hazajya kandi habaho ’Gukurikirana impamvu abantu bafunguje konti ntibakomeze kuzikoresha’.

Abaturarwanda barengeje imyaka 18 y’amavuko ngo barabarirwa muri miliyoni esheshatu, muri bo abarenga 5,544,000 bafite konti muri banki, ariko ngo abenshi(batavuzwe umubare), ni abatabitsa kuri izo konti bafunguje.

Ikindi ngo umuyobozi w’ikigo cy’imari agomba guha abakozi bacyo ibyangombwa byose bikenerwa kugira ngo ariya mahame yubahirizwe, ndetse akaba agomba no guhora agenzura ko yubahirizwa.

Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari rivuga ko umushinga w’Itegeko rigenga imikorere yabo ugiye kwigwaho n’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka