Umukecuru warokotse Jenoside yashyikirijwe inzu yubakiwe na MINISPOC
Umukecuru witwa Muhutukazi Xaverine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye i Rwamagana yashyikirijwe inzu yuzuye itwaye miliyoni 8.5 RWf.

Iyo nzu yubakiwe na Minisiteri y’umuco na siporo(MINISPOC) ifatanyije n’Akarere ka Rwamagana, yayishyikirijwe ku itariki ya 25 Werurwe 2017.
Iyi nzu yubakishije amatafari ahiye, ifite ibyumba bitatu birimo ibitanda bibiri n’uruganiriro rurimo intebe zegamirwa zirimo imisego. Iyo nzu kandi ifite ubwiherero n’ikigega gifata amazi.
Muhutukazi ufite imyaka 67 y’amavuko avuga ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, yubatse inzu idakomeye mu itongo rye ariko ngo yaje gusenywa n’imvura bituma abaho nabi arera abana batatu yasigiwe n’umugabo we.
Akomeza avuga ko agiye kongera kubaho neza aba mu nzu ye nziza atanyagirwa.
Agira ati “Rwose nabonye batangiye kuyisiza numva bizakunda ko izanuzura ubu rero nyitashye ndashimira Perezida Paul Kagame washyizeho abayobozi beza batureberera.”
Akomeza avuga ko nubwo ashaje afite icyizere ko abana be bazasigara baba heza kuko ubu bafite aho bahera ubuzima bwabo.

Minisitiri wa Siporo n’umuco, Uwacu Julienne avuga ko bubakiye uwo mukecuru kuko babonaga aba ahantu hatameze neza.
Agira ati “Murabona ko ari inzu nziza kandi ifite ibyangombwa byose n’igikoni mbega ubuzima bwe murabona ko bumeze neza atazajya aba ahantu habi.”

Ohereza igitekerezo
|
Gutanga ni byiza pe, ariko iriya nzu ntabwo ifite agaciro ka 8.5 rwose. ugereranyije naho yubatse I Rwamagana ariya mafaranga yakubaka Inzu y’ igitangaza. Umufundi yarabahenze
NIBYIZA UWAGIRA YAGIRA PAUL K.NUMUBYEYI NTACYO WAMUSHINZA.TUMURINYUMA.
Bakoze neza aliko ndumva rwose minispoc yagakwiye itanga ibintu bizima nkurwego rwa minisiteri. Inzu idateye nakarange, intebe zidasize na verene. Cg abayubakaga barisagurije....