BK yongereye umubare w’inguzanyo ziyungura Miriyari 20.8frw muri 2016
Banki ya Kigali (BK) itangaza ko yabonye inyungu ya Miriyari 20.8Frw mu mwaka wa 2016 ngo ikaba yarabigezeho ahanini kubera ubwiyongere bw’inguzanyo zatanzwe.
Umuyobozi w’iyi Banki, “Dr Diane Karusisi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu taliki 8 Werurwe 2017, ubwo yashyiraga ahagaragara icyegeranyo cy’ibyo BK yagezeho mu mwaka wa 2016.
Dr Karusisi avuga ko gukorana neza n’abakiriya b’iyi Banki, babaha inguzanyo bifuza ari byo byatumye bagera kuri iyi ntambwe.
Yagize ati “Akenshi bizinesi ya Banki ni ugutanga inguzanyo ari na cyo cyatumye natwe tubona iyi nyungo. Inguzanyo twatanze ziyongereyeho 22.9% ugereranyije n’izatanzwe muri 2015, bigaragara ko twanshyize imbaraga nyinshi mu kwegera abakiriya bacu”.
Muri rusange BK yarangije umwaka wa 2016 ifite imari ingana na miliyari 638.3Frw, ivuye kuri miliyari 561.2Frw muri 2015 na miliyari 482.6Frw muri 2014, bigaragara ko imari yayo izamuka buri mwaka.
Uyu muyobozi kandi avuga ko bagiye kwihatira kuzamura inguzanyo zihabwa abakiriya ba BK hagamijwe gukomeza kuzamura umutungo w’iyi Banki.
Ati “Tugiye kongera ingufu mu gutanga inguzanyo nyinshi ku bakiriya bacu dushyigikira bizinesi zitandukanye zabo haba muri Kigali ndetse no hirya no hino mu gihugu kugira ngo batere imbere ari na ko natwe baduteza imbere”.
Ikindi cyatumye imari ya BK yiyongera muri 2016, ngo ni uko amafaranga abakiriya bayo babikije yiyongereyeho 8.9% ugereranyije n’umwaka wa 2015.
BK itangaza ko mu gihe kitarambiranye izatangiza ku mugaragaro gahunda yo gutanga inguzanyo kuri telephone ku buryo umukiriya ngo azajya ayibona mu gihe kitarenze iminota itanu, amafanga agashyirwa kuri konti ye iri muri iyi Banki cyangwa kuri terefone ye bitewe n’ikigo cy’itumanaho akorana na cyo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|