Ngororero: Ababaga mu manegeka bahawe inzu zirimo Tereviziyo
Imiryango 11 itishoboye yo mu Karere ka Ngororero yari ituye mu manegeka, yahawe inzu nshya zubatse mu mudugudu, zirimo televiziyo na radiyo.

Izo nzu 11 zubatswe ku bufatanye bwa Minisiteri yo kurwanya ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku miturire (UN Habitat) n’Akarere ka Ngororero, zatashywe mu mpera z’icyumweru gishize.
Buri nzu ifite agaciro ka Miliyoni 5RWf. Ifite ibyumba bine, igikoni, ubwiherero hakiyongeraho televiziyo na radiyo.
Sekabanza Francois, umwe mubahawe inzu n’ibyishimo bigaragara ku maso, amwenyura agira ati “Nabaho nibwo nakandagira mu nzu nziza noneho ikaba ari n’iyanjye. Nzayifata neza ku buryo nzanayisigira abanjye imeze neza.”
Izo nzu uko ari 11 zubatse mu Mudugudu wa Kimiramba, Akagari ka Nyenyeri, Umurenge wa Kabaya.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid avuga ko imiryango 11 yahawe izo nzu ari iyatoranyijwe yari ibabaye kurusha iyindi.
Agira ati “Ntabwo abayakeneye bose bayabonye ariko hari abari babaje kurusha abandi nibo twahereyeho.”
Uhagaririye Umuryango w’abibimbye mu Rwanda, Lamin Mane avuga ko batazahwema gukora ibikorwa biteza imbere Abanyarwanda.
Agira ati “UN ishimishijwe no gukorana n’umuntu nka Perezida wanyu ushyira imibereho myiza y’abaturage imbere y’ibindi, kandi ntituzahwema gushyigikira ibikorwa bituma Abanyarwanda barushaho kubaho neza.”
Avuga ko uretse izo nzu 11 zubakiwe abaturage bavuye mu manegeka mu Murenge wa Kabaya, hari n’izindi 10 zizubakwa mu Murenge wa Sovu nazo ziri kuri urwo rwego.

Mukantabana Seraphine, Minisitiri wa MIDIMAR avuga ko ibyo bikorwa byose bituma Abanyarwanda batura heza babikesha imiyoborere myiza.
Agira ati “Ibi byose bituma mutura neza kandi heza tubikesha imiyoborere myiza. Leta izakomeza gufasha abatishoboye kunoza imiturire kuko ari inshingano zacu kandi zishyigikiwe n’Umuyobozi mukuru w’igihugu.”
Uretse kubaka ngo hari n’amabati azahabwa imiryango 250 mu Karere ka Ngororero mu kuyifasha kuva mu manegeka.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|