APR Volleyball Club na Kaminuza y’u Rwanda (NUR) mu bagabo zigiye kongera guhurira ku mukino wa nyuma mu irushanwa rihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona (Playoff), aho ikipe ibaye iya mbere ihita yegukana igikombe cya shampiyona.
APR FC niyo iyoboye andi makipe ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Esperance ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 6/10/2013.
Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Kenya butangaza ko bwiteguye kwakira irushanwa rya CECAFA rizaba mu kandi biteguye ko rizagenda neza kuko nta kibazo cy’umutekano muke kizaboneka ku mahoteli abakinnyi n’ababaherekeje bazacumbikirwamo ndetse no ku bibuga.
Umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda wari utegerejwe cyane hagati ya Kiyovu Sport na mukeba wayo Rayon Sport warangiye ari nta kipe ibashije kubona igitego, mu gihe AS Kigali yatsindiwe i Rusizi na Espoir FC ibitego 2-1.
Shampiyona ya Volleyball irasozwa mu mpera z’icyi cyumweru hakinwa imikino ya ‘Play Off’ ihuza amakipe ane ya mbere mu bagabo n’ane ya mbere mu bagore, ikipe izaba iya mbere ikazaba ari nayo yegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.
Ikipe ya Rayon Sport na Kiyovu Sport, amwemu makipe akuze kandi ahora ahanganye mu Rwanda, arakina umukino wazo wa gatatu mu gihe cy’ukwezi kumwe, mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa kabiri ubera kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5/10/2013.
Hadi Janvier na Uwizeyimana Bonaventure bakinira ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare, kuri uyu wa kane tariki 3/10/2013, bagarutse mu Rwanda bavuye muri Afurika y’Epfo aho bakinira, bakaba baje gutegura isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ‘Tour du rwanda 2013’ rizaba kuva tariki 17-24/11/2013.
Ubwo imikino ya Champions League ku mu gabane w’iburayi yakomezaga tariki 01-02/10/2013, ngo amakipe amwe yaratunguwe ndetse n’umukinnyi Robben wa Bayern Munich ngo hari icyamutunguye.
Itsinda ry’abakinnyi batanu b’abanyarwanda bakinaga mu makipe atandukanye yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, mu gihe kitarenze iminsi 15 bazerekeza mu gihuhu cya Portugal gukinira ikipe yaho yitwa Assiciacao Desportiva de Fornos de Algodres , ibarizwa mu cyiciro cya kane.
Roberto Manchini wigeze gutoza ikipe ya Manchester City mu Bwongereza yatangaje ko ubu igiye gutoza ikipe ya Galatasalay mu gihugu cya Turukiya mu gihe cy’imyaka 3.
Ikipe ya Gicumbi Handball Club, ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka, nyuma yo kwitwara neza imbere ya Kigoma Handball Club ku cyumweru tariki 29/9/2013.
Saido Berahino, rutahizamu w’umurundi ikinira ikipe ya West Bromwich Albion yatangiye kurambagizwa n’amakipe akomeye i Burayi, nyuma yo kwigaragaza ubwo yatsindaga igitego kimwe muri bibiri iyo kipe yatsinze Manchester United ku wa gatandatu tariki 28/09/2013.
Bamwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru ndetse n’abafana bawo mu karere ka Ruhango, baravuga ko babangamiwe cyane no kutagira aho bakinira umupira w’amaguru; ariko ngo bikaba bibi cyane mu bihe by’imvura.
APR FC, ifite ibikombe 13 bya shampiyona ari nayo ifite byinshi, yatangiye shampiyoan y’uyu mwaka inyangira Marine FC ibitego 6-2 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki 29/9/2013.
Ku munsi wa mbere wa shampoyona y’u Rwanda, ikipe ya Rayon Sport yatwaye igikombe giheruka, yakuye amanota atatu imbere ya Gicumbi FC bigoranye cyane, nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1, naho i Muhanga Mukura yahasanze AS Muhanga iyihanyagirira ibitego 4-0.
Ku munsi wa mbere wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2013/2014 itangira kuri uyu wa gatandatu tariki 28/9/201, Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka, irakina na Gicumbi FC ikipe yazamutse mu cyiziro cya mbere muri uyu mwaka, umukino ubera kuri Stade Amahoro i Remera kuva saa cyenda n’igice.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye mu Rwanda (NPC-Rwanda), buratangaza ko kugeza ubu batarabona amafaranga angana na miliyoni 50 akenewe ngo bakire neza igikombe cy’isi cy’umukino wa ‘Sitting Volleyball’ kigomba kubera i Kigali kuva tariki ya 11-13/10/2013.
Nyuma yo kunyagirwa na Manchester City ibitego 4-1 muri shampiyona, Manchester United yikosoye ubwo yatsindaga Liverpool igitego 1-0 mu mukino wa Capital one Cup kuri uyu wa gatatu tariki 25/09/2013.
Umutoza w’ikipe ya AS Kigali y’abagore, akaba anakunze kuba umutoza wungirije mu ikipe y’u Rwanda y’abagore, asanga u Rwanda rushobora kuzasezerera Kenya, ubwo amakipe yombi azahura mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cyo muri 2014.
Nyuma y’amezi 2 amarushanwa yateguwe n’akarere ka Muhanga yari agamije gukangurira abaturage kwitabira amatora y’abadepite, yasojwe tariki 22/09/2013 ikipe y’ingabo z’Igihugu zikorera muri brigade ya 411 ariyo yegukanye igikombe.
Rutahizamu w’Amavubi, Meddie Kagere, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sport nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri yo kuzayikinira.
Shampiyona zitandukanye mu mupira w’amaguru ku mugabane w’uburayi zarakomeje muri iyi weekend turangije. Mu Bwongereza Arsenal yihereranye Stoke City iyitsinda ibitego 3-1. Manchester City yihereranye Manchester United mukeba wayo maze iyinyagira ibitego 4-1.
Ikipe ya Rayon Sport yongeye kwegukana igikombe cya ‘Football Rwanda Media Cup’ yikurikiranya, ikaba yongeye gutsinda Kiyovu Sport ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki 22/09/2013.
Umutaliyani ukinira ku byangombwa by’u Rwanda Davite Giancarlo, niwe wagukanye umwanya wa mbere mu isiganwa mpuzamahanga ry’amamodoka ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ ryasojwe ku cyumweru tariki 22/9/2013.
Kuri icyi cyumweru tariki 22/9/2013, ikipe ya Rayon Sport na Kiyovu Sport nizo zikina umukino wa nyuma w’igikombe cyateguwe na Kompanyi yitwa ‘Football Rwanda Media’, nyuma yo kwitwara neza zigasezerera Mukura Victory Sport na AS Kigali muri ½ cy’irangiza.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport buratangaza ko bizeye ko Meddie Kagera azabakinira muri shampiyona y’uyu mwaka, naho kugura Kabange Twite byo ngo bisa n’ibizagorana kuko ikipe ya FC Lupopo ivuga ko afitanye nayo amasezerano.
Ikipe y’akarere ka Rusizi, Espoir FC, ikomejye gukina n’amakipe yo mu mujyi wa Bukavu muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo mu rwego rwo kwitegura shampiyona izatangira mu mpera z’uku kwezi tariki 28/09/2013.
Bizimana Abdu uzwi ku izina rya Beken akaba atoza Etincelles FC atangaza ko abakunzi b’iyi kipe cyangwa akarere ka Rubavu bamutegeye miliyoni 3 yaranginza igice cya shampiyona ari ku mwanya wa mbere.
Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda yigijwe inyuma ho icyumweru kimwe, amakipe akomeje gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona ahanini bamenyereza abakinnyi bashya bongewe muri ayo makipe.
Ikipe ya Espoir ifite igikombe cya shampiona y’umwaka ushize yatsinze CSK BBC ku manota 89-48 mu mukino wa shampiona wabaye tariki 15/09/2013.