Impanga zihuriye mu bakinnyi 26 bagize Amavubi yitegura Zambia
Ku wa 20 Werurwe 2015, Umutoza mukuru w’agateganyo w’ikipe nkuru y’igihugu Amavubi, Lee Johnson yahamagaye abakinyi 26 bitegura umukino mpuzamahanga wa gicuti uzahuza ikipe y’igihugu cya Zambia n’u Rwanda tariki ya 29 Werurwe 2015 i Lusaka.
Mu bakinnyi bagaragaye kuri uru rutonde bwa mbere harimo: Emmanuel Imanishimwe wa Rayon Sports, Isaac Muganza wa Rayon Sports n’impanga ye Songa Isaȉe wa AS Kigali unamaze gutsinda ibitego 9 muri Shampiyona.
Moussa Hakizimana, umuvugizi wa FERWAFA yatangarije Kigali Today ko umutoza mushya uri buze kwemezwa ku gicamunsi cyo ku wa gatanu tariki ya 20 Werurwe 2015 ariwe uzatoza umukino uzahuza Amavubi na Zambia.
Imyitozo y’ikipe y’igihugu iratangira ku wa mbere tariki ya 23 Werurwe 2015 kuri Sitade Amahoro.


Abakinyi bahamagawe
Abanyezamu:
Kwizera Olivier (APR)
Ndayishimiye Eric (Rayon Sports)
Mvuyekure Emery (Police)
Abakina inyuma
Nshutiyamagara Ismail (APR)
Bayisenge Emery (APR)
Rusheshangoga Michel (APR)
Ombolenga Fitina (SC Kiyovu)
Mutijima Janvier (AS Kigali)
Tubane James (Rayon)
Imanishimwe Emmanuel (Rayon)

Abakina hagati
Haruna Niyonzima (Yanga)
Mugiraneza Jean Baptiste (APR)
Rachid Kalisa (Police)
Mico Justin (AS Kigali)
Sibomana Patrick (APR)
Iranzi Jean Claude (APR)
Muhire Kevin (Isonga)
Buteera Andrew (APR)
Bizimana Djihad(Rayon)
Mukunzi Yannick (APR)
Ndatimana Robert (Rayon)
Ba rutahizamu
Sugira Ernest (AS Kigali)
Iradukunda Bertrand (APR)
Muganza Isaac (Rayon Sport)
Ndahinduka Michel (APR)
Songa Isaie (AS Kigali)
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
WAJYA UREKA KWIGIRA UMUTOZA BARINZE BAJYA GUSHAKA UMUTOZA MURI IRLAND UDAHARI DAVIDO NDAGUSABYE GABANYA IRYO VUZIVUZI CG UGENDE UYITOZE NIMWE MUNATUMA CAF IDUHANE UBWOSE UYOBEWE KO BUTERA ARI UMUGANDA
WAJYA UREKA KWIGIRA UMUTOZA BARINZE BAJYA GUSHAKA UMUTOZA MURI IRLAND UDAHARI DAVIDO NDAGUSABYE GABANYA IRYO VUZIVUZI CG UGENDE UYITOZE NIMWE MUNATUMA CAF IDUHANE UBWOSE UYOBEWE KO BUTERA ARI UMUGANDA
Amavubi ntatinye azabandwinga!
Buteera bari kumurekera iki se kdi bahamagara club yose harimo n’abasimbura babo?
Bibagiwe Habyarimana Innocent (A.K.A Dimaria)
Butera bari kumureka ntaheruka mu kibuga