Kuri uyu wa gatandatu ,Shampiona y’icyiciro cy a mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yari igeze ku munsi wa 21 aho hakinwe imikino ibiri harimo uwahuje ikipe ya Police Fc yakiraga Amagaju na AS Kigali yakiraga ikipe ya Musanze.
Kuri Stade ya Mumena ikipe ya AS Kigali yakiriye ikipe ya Musanze , umukino wakinwe mu gihe cy’imvura waje kurangira ikipe ya AS Kigali ishimangiye ko yifuza kwegukana igikombe cya Shampiona uyu mwaka itsinda Musanze FC ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Sugira Ernest ndetse na Hamdan Bariyanga.
Undi mukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro Police FC yari yakiriye ikipe y’Amagaju FC, aho umukino warangiye ari ibitego bibiri by’Amagaju kuri kimwe cya Police FC.

Uyu mukino ukaba watangiye ikipe ya Police FC isatira ndetse inarusha Amagaju ku buryo bugaragara aho ku munota wa kabiri w’umukino Tuyisenge Jacques yaje guhita abonera Police FC igitego cya mbere. Ikipe ya Police FC yakomeje kwiharira umukino aho yagiye ihusha ibitego byinshi byari byabazwe.
Amagaju yaje gukora impinduka aho yinjijemo mu gice cya mbere umukinnyi Ndizeye Innocent ndetse no mu minsi ishize wahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23. Igice cya mbere cyaje kurangira ari igitego kimwe cya Police FC.
Mu gice cya kabiri Amagaju yaje ashakisha igitego ndetse aza no kukibona gitsinzwe na Muhindo Jean Pierre ku mupira yari ahawe na Hakundukize Adolphe.

Amakipe yose yakomeje gushakisha igitego ariko Amagaju aza kubona igitego cya Kabiri kuri Coup franc yatewe na Muhindo Jean Pierre ku ishoti rikomeye maze Emery Mvuyekure wa Police FC ntiyamenya aho umupira unyuze. Umupira ukaba waje kurangira ari ibitego 2-1.
Nyuma y’uyu mukino ikipe y’Amagaju ikaba yaje guhita ijya ku mwanya wa kane n’amanota 30 naho ikipe ya Police iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 33 mu gihe Muhindo Jean Pierre yaje guhita ayobora ba rutahizamu bamaze gutsinda ibitego byinshi aho yujuje ibitego 12.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ESE MUHINDO KO NUMVA AFITE IZINARY ABANYARWANDA AKOMOKA HE ?
AMAGAJU OYEEEEEE!!!!!!
AMAGAJU OYEEEEEE!!!!!!
Ndabona kbs mu Rwanda amkipe yose yarakaniye, ariko nibyiza kuko biryoshya umupira wa maguru wacu.