Amagaju ku mwanya wa kane nyuma yo gutsinda Polisi FC naho AS Kigali ku ntebe y’icyubahiro

Ikipe y’Amagaju yongeye guhangara Ikipe ya Police FC iyitsinda ibitego 2-1 mu gihe ikipe ya AS Kigali yaraye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Musanze ibitego bibiri ku busa.

Kuri uyu wa gatandatu ,Shampiona y’icyiciro cy a mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yari igeze ku munsi wa 21 aho hakinwe imikino ibiri harimo uwahuje ikipe ya Police Fc yakiraga Amagaju na AS Kigali yakiraga ikipe ya Musanze.

Kuri Stade ya Mumena ikipe ya AS Kigali yakiriye ikipe ya Musanze , umukino wakinwe mu gihe cy’imvura waje kurangira ikipe ya AS Kigali ishimangiye ko yifuza kwegukana igikombe cya Shampiona uyu mwaka itsinda Musanze FC ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Sugira Ernest ndetse na Hamdan Bariyanga.

Undi mukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro Police FC yari yakiriye ikipe y’Amagaju FC, aho umukino warangiye ari ibitego bibiri by’Amagaju kuri kimwe cya Police FC.

Tuyisenge Jacques watsinze igitego cya Police FC kimwe rukumbi.
Tuyisenge Jacques watsinze igitego cya Police FC kimwe rukumbi.

Uyu mukino ukaba watangiye ikipe ya Police FC isatira ndetse inarusha Amagaju ku buryo bugaragara aho ku munota wa kabiri w’umukino Tuyisenge Jacques yaje guhita abonera Police FC igitego cya mbere. Ikipe ya Police FC yakomeje kwiharira umukino aho yagiye ihusha ibitego byinshi byari byabazwe.

Amagaju yaje gukora impinduka aho yinjijemo mu gice cya mbere umukinnyi Ndizeye Innocent ndetse no mu minsi ishize wahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23. Igice cya mbere cyaje kurangira ari igitego kimwe cya Police FC.

Mu gice cya kabiri Amagaju yaje ashakisha igitego ndetse aza no kukibona gitsinzwe na Muhindo Jean Pierre ku mupira yari ahawe na Hakundukize Adolphe.

Muhindo Jean Pierre watsindiye amagaju ibitego bibiri.
Muhindo Jean Pierre watsindiye amagaju ibitego bibiri.

Amakipe yose yakomeje gushakisha igitego ariko Amagaju aza kubona igitego cya Kabiri kuri Coup franc yatewe na Muhindo Jean Pierre ku ishoti rikomeye maze Emery Mvuyekure wa Police FC ntiyamenya aho umupira unyuze. Umupira ukaba waje kurangira ari ibitego 2-1.

Nyuma y’uyu mukino ikipe y’Amagaju ikaba yaje guhita ijya ku mwanya wa kane n’amanota 30 naho ikipe ya Police iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 33 mu gihe Muhindo Jean Pierre yaje guhita ayobora ba rutahizamu bamaze gutsinda ibitego byinshi aho yujuje ibitego 12.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

Ibitekerezo   ( 4 )

ESE MUHINDO KO NUMVA AFITE IZINARY ABANYARWANDA AKOMOKA HE ?

MATESO yanditse ku itariki ya: 23-03-2015  →  Musubize

AMAGAJU OYEEEEEE!!!!!!

jm yanditse ku itariki ya: 22-03-2015  →  Musubize

AMAGAJU OYEEEEEE!!!!!!

jm yanditse ku itariki ya: 22-03-2015  →  Musubize

Ndabona kbs mu Rwanda amkipe yose yarakaniye, ariko nibyiza kuko biryoshya umupira wa maguru wacu.

RUHINDA Emmy yanditse ku itariki ya: 22-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka