Uyu mukino watangiye amakipe yombi asatirana ku buryo kumenya iyari gutahukana intsinzi byari bigoye. Mu gice cya kabiri nibwo umukinnyi Harerimana Jean Damascène bakunze kwita Gisimba yabyaje amahirwe koruneri ikipe ye yari ibonye ku munota wa 10, bityo umukino urangira ari igitego kimwe rukumbi ku ikipe ya Espoir ku busa bwa APR FC.

Umutoza w’ikipe ya Espoir FC, Gatera Alphonse avuga ko uyu mukino utari woroshye akurikije uko wari umeze, dore ko ikipe ya APR FC itifuzaga gutsindwa kuko yari imaze imikino myinshi itsindwa harimo n’uwo yatsinzwe n’ikipe yo mu Misiri ya Al Ahlly, icyakora ngo nabo ntibari bicaye kuko mu myitozo yabo bakora buri munsi yabahaga icyizere cyo kuba batatsindwa uyu mukino.
Uyu mutoza avuga ko bishimiye intsinzi bakuye ku ikipe ikomeye nk’iyi kuko biha imbaraga abakinnyi muri rusange.

Gusa iyi ntsinzi ntivugwaho rumwe n’abafana b’ikipe ya APR FC aho bavuga ko hagiye habaho kubogama ku musifuzi, gusa umutoza w’ikipe ya Espoir FC, Gatera avuga ko iyo ikipe yatsinzwe itabura urwitwazo kuko ntacyo yanenga imisifurire y’uyu mukino.
Nyuma y’umukino ibyishimo by’abafana b’ikipe ya Espoir FC ntibyatinze kuko byaje kubangamirwa n’imvururu aho umutoza w’ikipe ya APR FC, Mashami Vincent yashyamiranye n’umusifuzi ndetse n’inzego z’umutekano avuga ko umukinnyi we yakubitswe n’umupolisi, imvururu zatinze cyane ku buryo zaje guhagarikwa n’inzego z’umutekano ariko ku bw’amahirwe ntawakomerekeyemo.


Musabwa Euphrem
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
nonese nkawe magorwa utakarije ikizere umuntu ubona yahomba iki?
ubundise ninde uba waguhatiye kubisoma wagiye wumva ISANGO ko ariyo ivuga ibishimisha amatwi yanyu nk’abarayon
agahinda kazarinda kabarundura ngo barabanga kd arubujiji mwibitseho
icyakora I Rusizi hacyenewe abanyamakuru ba kigalitoday,bashinzwe sport ,babona kandi bakatugezaho inkuru zukuri,udutendo twabaye muri uyu mukino wa APR na ESPOIR ni twinshi,ariko urebe inkuru mudufpunyikiye.
ABA RAYON DUFITE INGENGA BITEKEREZO YAKERA EREGA GUHANGANA SI ISHYARI AHUBWO NUGUKORA CYANE
Ariko disi abantu koko bareba hamwe ariko ntibabone ibintu bimwe, bitewe n’inyungu z’umuntu. Ndebera uyu munyamakuru disi ntabwo yabonye ko nyuma ya match habaye imvururu ku kibuga, ndetse bamwe bakambikwa amapingu. Ntabwo yabonye ikintu kidasanzwe mu mupira aho umukinnyi ahabwa ikarta itukura aho kujya mu rwambariro akajya kwicarana n’abanyacyubahiro, n’utundi dutendo twinshi. Ibyiza inkuru nk’izi mwajya mizireka kuko abasomyi babatakariza ikizere.
RAYON NTIDUKWIYE GUCIKA INTEGE