Kuri iki cyumweru ku kibuga giherereye muri Gymnase ya NPC ikipe ya Rayon Sports VC yatsinze APR VC amaseti atatu kuri imwe.

Uyu mukino ukaba wagaragayemo bamwe mu bakinnyi batari bagaragaye muri Shampiona ishize nka Musoni Fred wari wahagaritswe umwaka ushize nyuma yo gusinyira Rayon Sports avuye muri APR VC ndetse na Yakan Laurence Guma wari umaze imyaka igerakuri ine adakinira ikipe ya APR aho yari yarayivuyemo mu mwaka wa 2011 aho yakinnye muri Algeria na Turukiya .
Hari kandi abakinnyi bashya ku ruhande rwa Rayon Sports nka Mutoni Adolphe yakuye muri INATEK ndetse Murangwa Nelson wari wagiye mu igeragezwa mu Buyapani .
Rayon Sports niyo yatsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 23 , irongera itsinda iya kabiri 25-17 , iseti ya gatatu yaje gutsinda ku buryo buyoroheye ku manota 25-14.
Mu iseti ya kane Ikipe ya APR Vc itozwa na Sammy Mulinge ikaba yagiye ikora amakosa menshi mu kibuga byaje no gutuma Ikipe ya Rayon Sport y’umutoza Nyirimana Fidele ibasha kuyitsinda iseti ya kane ku manota 25-18 birangira ari amaseti atatu kuri imwe.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino ikipe ya Rayon Sport yahise yuzuza amanota 14 aho ikurikiye ikipe ya INATEK yatsinze KVC ku munsi w’ejo igahita igira amanota 15 ku rutonde rwa shampiyona ndetse aya makipe akaba afitanye umukino mu mpera z’iki cyumweru.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iratsinda se ngo izabirambane, ubu agahinda nti katwiciye muri football. Jyenda Rayon twaragukundaga ku munsi w’izimira ryawe amarira azaba menshi ariko niko bijyenda tuzagusanga iyo