Jonathan McKinstry yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi
Ku wa gatanu tariki 20 Werurwe 2015, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yamaze kwemeza Jonathan McKinstry w’imyaka 29 nk’umutoza mukuru w’Amavubi ugomba gusimbura Stephen Constantine wagiye gutoza ikipe y’igihugu y’ubuhinde.
Jonathan w’umunya Ireland y’amajyaruguru wavutse tariki 16 Nyakanga 1985 ndetse utanafite izina mu bijyanye n’ubutoza niwe ugiye gutoza Amavubi, nyuma yo gusigara ku rutonde rw’abatoza bane aribo Hans Michael Weiss (umudage), Jose Manuel Ferreira de Morais (umunya Portugal), na Engin Firat (umudage ufite n’ubwenegihugu bwa Turkiya).

Ikipe y’igihugu Amavubi niyo kipe ya kabiri Jonathan McKinistry agiye gutoza nyuma ya Sierra Leone yagiyemo tariki 11 Mata 2013. Mu mikino 8 yayitoje yatsinze mo itatu anganya itatu ndetse atsindwa ibiri.
Biteganyijwe ko uwo mutoza azagera mu Rwanda ku cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2015 ndetse ari nawe uzatoza ikipe y’amavubi yamaze guhamagarirwa kwitegura umukino wa gicuti izakinamo na Zambia taliki 29 Werurwe 2015.



Sammy Imanishimwe
National Football League
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza kuba twabonye umutoza. byari kurushaho kuba byiza iyo batubwira icyo bagendeyeho dore ko ntana experiance nabonye afite. birogoye gutoza umuntukuruta ndakeka ntagitsure azabashyira
arakaza neza, ndacyeka ko ferwafa ya muha umwanya nkumutoza agakora ibyo ashinzwe cyane ko akiri muto akeneye kubaka izina
Amahirwe masA
muraho neza mubyukuri ndabona bitagaje kubona umutoza wi my aka 29 aje gutoza amavubi gusa mwifurije amahirwe masa icyo twisabira ferwafa amavubi azanjye as haka imikinoyaginshuti nk
uko bazakina Zambia nibyiza pe gusa bagomba gushaka indi mikino myishi yaginshuti bitegura kani n
akabuza amavubi azitwara neza muhorane n imana
Naje nawe agerageze amahirwe ye arebe ko yakubaka izina.
mwifurije amahirwe masa ;kandi tumusaba ko azakomerezaho stephen yaragejehe ikipe yacu.