Police FC yanganyije, Rayon Sports ishobora kurara ku mwanya wa munani
Ku wa kabiri tariki ya 17/03/2015, Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yakomeje ku munsi wa 20, ikipe ya Police Fc inganya na Mukura VS naho Rayon Sports ishyirwa ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gukurwaho amanota atatu.
Ikipe ya Mukura VS na Police Fc nizo zabimburiye izindi mu mikino y’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, nyuma y’aho mu mpera z’iki cyumweru hari hakinwe imikino mpuzamahanga gusa ku makipe ahagarariye u Rwanda ariyo Rayon Sports na APR Fc.

Umukino ikipe ya Mukura yakiriyemo ikipe ya Police Fc wabereye kuri Stade ya Muhanga waje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Uyu mukino ntacyo wahinduye ku rutonde rwa Shampiyona usibye inota rimwe buri yose yiyongereyeho. Mukura yagumye ku mwanya wa 11 n’amanota 20 mu gihe Police FC yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 33.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi
Ikipe ya Mukura Victory Sports

Shyaka Regis, Habimana Regis, Ndayishimiye Céléstin, Shyaka Philibert, Hakizimana Alimas, Kwizera Yves, Niyonzima Ally, Zagabe Jean Claude, Cyiza Mugabo Hussein na Aman Mukeshe Mugisho.
Ikipe ya Police FC

Emery Mvuyekure, Uwacu Jean Bosco, Mwemere Ngirinshuti, Uwiringiyimana Amani, Mugabo Gabriel, Ngendahimana Eric, Niyonzima Jean Paul, Nshimiyimana Imran, Ntamuhanga Tumaine, Nshuti Idesbald, Habyarimana Innocent.
Ikipe ya Rayon Sports ishobora kurara ku mwanya wa 8
Nyuma y’uko bitegetswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ko ikipe ya Rayon Sports ikurwaho amanota atatu, ku wa kabiri tariki ya 17/03/2015 nibwo icyo cyemezo cyashyizwe mu bikorwa na FERWAFA, maze Rayon Sports iva ku manota 27 igera ku manota 24 ndetse inashyirwa ku mwanya wa 6.

Mu gihe Shampiyona iza gukomeza ku wa gatatu tariki ya 28 werurwe 2015, ikipe ya Rayon Sports ishobora kurara ku mwanya wa 8 mu gihe ikipe ya Espoir yatsinda APR FC, Amagaju na Marines iyatsinda indi yose yaca kuri Rayon Sports, mu gihe zanganya zose nabwo Amagaju yaca kuri Rayon Sports ndetse Sunrise nayo igihe yatsinda Musanze yahita ica kuri Rayon Sports.
Imikino y’umunsi wa 20
Ku wa kabiri 17/03/2015
Mukura Vs 0-0 Police FC
Ku wa gatatu 18/03/2015
Musanze vs Sunrise
Etincelles vs Kiyovu
Espoir vs APR Fc
Isonga vs AS Kigali
Amagaju vs Marines Fc
Ku wa kane 19/03/2015
Rayon Sports vs Gicumbi Fc
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|