Gicumbi ku mwanya wa kane nyuma yo gutsinda Rayon Sports

Ikipe ya Gicumbi ikomeje guhangamura amakipe akomeye arimo APR FC, Police FC na AS Kigali, ku wa kane tariki ya 19 Werurwe 2015 yakurikijeho Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-1.

Ku munsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, umukino umwe rukumbi wari usigaye ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya Gicumbi ku mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga. Umukino waje kurangira ikipe Gicumbi yigaranzuye ikipe ya Rayon Sports yari yayitsinze ibitego bibiri ku busa mu mukino ubanza maze iyitsinda bibiri kuri kimwe.

Rayon Sports yatangiye isatira izamu cyane.
Rayon Sports yatangiye isatira izamu cyane.

Igitego cya mbere cya Gicumbi cyatsinzwe ku munota wa 10 gitsinzwe na Hakorimana Hamad n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri. Igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Lomami Frank wari wagiyemo asimbura Uwambazimana Leon.

Rayon Sports yaje kubona Penaliti maze Kwizera Pierrot ayikubita ku giti cy’izamu. Mu minota ya nyuma ikipe ya Gicumbi yaje kubona ikindi gitego cyatsinzwe na Maombi Jean Pierre ari nako umupira waje kurangira.

Abakinnyi babanjemo

Rayon Sports FC: Ndayishimiye Eric, Kanamugire Moses, Manzi Sicere Huberto, Usengimana Faustin, Nkurikiye Jackson, Bizimana Djihad, Kwizera Pierrot, Uwambazimana Leon, Sina Jérôme, Ndayisenga Fuadi na Isaac Muganza.

Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga.
Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga.

Gicumbi Fc: Bashunga Abouba, Uwineza Jean De Dieu, Habyarimna Eugene, Rucogoza Aimable, Uwingabire Olivier, Hakorimana Hamad, Nsengayire Shadad, Ndayishimiye Antoine Dominique, Uzayisenga Maurice na Mudey Souleiman.

Gicumbi FC yabanje mu kibuga.
Gicumbi FC yabanje mu kibuga.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitwara nabi mu mikino ya Shampiyona kuko mu mikino 10 iheruka gukina yabashije gutsinda mo umukino umwe gusa yatsinze Musanze FC ibitego bibiri ku busa mu mukino wabereye i Musanze tariki ya 08 Gashyantare 2015.

Imikino 10 Rayon Sports iheruka gukina muri Shampiyona

14/12/2014 Rayon Sports 1-2 AS Kigali
24/12/2014 Marines 1-1 Rayon Sports
06/01/2015 Rayon Sports 0 0 Police Fc
11/01/2015 Mukura 0 0 Rayon Sports
28/01/2015 Amagaju 1 -1 Rayon Sports
08/02/2015 Musanze 0-2 Rayon Sports
22/02/2015 Rayon Sports 0-4 APR Fc
04/03/2015 Rayon Sports 0-0 Isonga 0
07/03/2015 Espoir 0-0 Rayon Sports
19/03/2015 Rayon Sports 1-2 Gicumbi

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 20, urutonde ruyobowe n’ikipe ya APR FC, Gicumbi yahise iza ku mwanya wa 4 naho Rayon Sports ijya ku mwanya wa 8.

Gicumbi FC itsinda igitego cya Kabiri.
Gicumbi FC itsinda igitego cya Kabiri.

Urutonde rurambuye

No Ikipe Imikino Amanota
1 APR FC 19 40
2 AS Kigali 20 38
3 Police FC 20 33
4 Gicumbi 20 30
5 Kiyovu 20 29
6 Amagaju 20 27
7 Espoir 20 26
8 Rayon 19 24
9 Sunrise 20 24
10 Marines 19 23
11 Mukura 20 20
12 Musanze 20 18
13 Etincelles 19 17
14 Isonga 20 13

Romami Frank watsindiye Rayon Sports yishimana na bagenzi be.
Romami Frank watsindiye Rayon Sports yishimana na bagenzi be.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

Ibitekerezo   ( 5 )

gikundiro ikeneye ubutabazi amazi atararenga inkombe kuko ndabona bitoroshye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Peter yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Gicumbi yarayirushije tujyetureka amarangamutima njye gicumbi nzayigwa inyuma muri gicumbi harimo tarent

Maniragena jean marie vianney yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Rayon Sport igeze aho umwanzi ashaka pe!

Rwema yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Kubera iki mu vuba ko mwaka was 2016 GICUMBRIA yari igeze heza
None nababazaga mbona ko igeze a habit.

Nzaramba shenge allison loan yanditse ku itariki ya: 29-04-2018  →  Musubize

Rayon sports ko mbona igiye kumanuka muri division ya 2, ubuse president n’umutoza barabura iki ngo bakurikire mfutira

jo yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka