Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda Amavubi akaba anakina hagati mu ikipe ya Young Africans muri Tanzania, yahawe igihembo cy’umukinnyo wigaragaje kurusha abandi (Best player of the year) muri shampiyona ya Tanzania ya 2012/2013.
APR FC yafashe umwanya wa kabiri muri shampiyona nyuma yo gutsinda mukeba wayo Rayon Sport igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa munani wabereye kuri Stade Amahoro ku wa gatandatu tariki ya 9/11/2013.
Bwa mbere mu mwaka w’imikino 2012/2013, APR FC irakina na mukeba wayo Rayon Sport mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona ubera kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10/11/2013.
Ikipe ya Espoir Basketball Club yakomeje umuvuduko wo kudatsindwa na rimwe kuva umwaka ushize, ubwo yatsinda Kigali Basketball Club (KBC) amanota 77- 49 mu mukino wa nyuma ubanza wa ‘Playoff’ wabereye kuri stade ntoya i Remera ku wa gatatu tariki ya 6/11/2013.
Nubwo benshi bahaga amahirwe ikipe ya Dortmund kubera uko yitwaye umwaka ushize muri UEFA Champions League, ntibyabujije Arsenal kuyitsindira ku kibuga cyayo ku mugoroba wa tariki 06/11/2013.
Ikipe ya Bayern Munich na Manchester City ziri mu itsinda rya kane, kuri uyu wa kabiri tariki ya 5/11/2013, zabonye itike yo kujya muri 1/8 cy’irangiza mu mikino ya ‘UEFA Champions League’.
Rutahizamu wa Rayon Sport ukomoka muri Uganda, Samson Jakech, nyuma yo kwivumbura agatoroka ikipe adasabye uruhushya kubera kudahabwa amafaranga iyo kipe yamusigayemo ubwo yamuguraga, yamaze gusubira i Nyanza nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rw’iyo kipe.
Ikipe ya Rayon Sport, kuri uyu wa mbere tariki 4/11/2013, nibwo yashyikirije umutoza wayo Didier Gomes da Rosa miliyoni 3, 5 z’amafaranga y’u Rwanda yari imubereyemo, nyuma y’aho atangaje ko ashobora kuyivamo mu gihe cya vuba gusa we akaba yari yirinze gutangaza impamvu ibimutera.
Umutoza wa Rayon Sport, umufaransa Didier Gomes da Rosa, yatangaje ko akirimo gutekereza neza niba azaguma muri Rayon Sport cyangwa se niba azayivamo, ngo akaba arimo kubiterwa n’impamvu ze bwite yirinze gushyira ahagaragara.
Ikipe ya Rayon Sport yamaze gufata umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa munani wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki ya 3/11/2013.
Ikipe ya Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo yanganyije na Al Ahly yo mu Misiri igitego 1-1 mu mukino wa nyuma ubanza wa ‘CAF Champions League’ wabareye kuri Orlando Stadium mu gace ka Soweto muri Afurika y’Epfo ku wa gatandatu tariki ya 2/11/2013.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 02/11/2013, ikipe ya Arsenal, igaragaza umuvuduko udasanzwe muri iki gihe, yatsinze Liverpool ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona y’Ubwongereza, bituma ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere.
Ikipe ya AS Kigali yakomeje intangiro nziza za shampiyona nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kicukiro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2/11/2013, bituma ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere.
biravugwa ko AS Muhanga ishobora kudakina umukono wayo wo kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2013, nyuma y’uko mu miko itandatu ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri TKNFL ( Turbo Kingi National Football League) ikipe ya AS Muhanga ifite inote rimwe gusa, iri no ku mwanya wa 13 mu makipe 14.
Okoko Godfroid, umutoza mushya w’Amagaju, kuwa kane tariki 31/10/2013 yasinye amasezerano yo gutoza iyo kipe mu gihe cy’umwaka umwe, kandi akaba agomba gukora ibishoboka byose iyo kipe yo mu karere ka Nyamagabe ikaguma mu cyiciro cya mbere.
Ikipe ya CSKA Moscou yo mu Burusiya yahawe igihano na FIFA kubera ko bamwe mu bafana ba yo batutse umukinnyi Yaya Toure w’ikipe ya Manchester City ibitutsi bishingiye ku irondaruhu.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’abahagarariye amakipe ya ruhago y’abagore batangaje ko shampiyona y’abagore izatangira tariki 30/11/2013, ikazaba irimo andi makipe atanu mashya.
Police FC ikomeje kugaragaza ko ari ikipe yo kwitonderwa nyuma yo kunyagira Etincelles ibitego 6-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wabereye kur Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatatu tariki ya 30/10/2013, naho AS Kigali yakomeje kwicara ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Gicumbi igitego 1-0.
Mu mikino ya Capital One cup mu Bwongereza, ikipe ya Arsenal yasezerewe n’ikipe ya Chelsea iyitsinze ibitego 2-0. Chelsea yabifashijwemo na Cesar Azpilicueta na Juan Mata.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), kuri uyu wa kabiri tariki 29/10/2013, ryashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 23 ndetse n’abatoza 10 barushije abandi kwitwara neza mu mwaka w’imikino ya 2012/2013 bazatoranywamo umukinnyi uzahabwa umupira wa zahabu (Ballon d’or) n’umutoza uzahabwa igihembo cy’uwahize abandi.
Abdou Mbarushimana wari umaze amezi atanu atoza Amagaju FC, yasezerewe ku mirimo ye nyuma yo gutsindwa imikino itanu ya shampiyona yikurikiranya, iyo kipe ikaba itarabona inota na rimwe kugeza ubu.
Espoir Basketball Club na Kigali basketball Club nizo zizakina imikino ya nyuma y’irushanwa ruhuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona (play-off) nyuma yo gusezerera APR Basketball Club na Rusizi Basketball Club, mu mikino ya ½ yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Umukinnyi w’ikipe ya Musanze FC wahize abandi bakinnyi bose muri champiyona y’ikiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu gutsinda ibitego byinshi mu mu mikino ine ya mbere, kuri iki cyumweru tariki 27/10/2013 yashyikirijwe ishimwe na minisitiri w’intebe.
Mu mikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona yakinwe ku cyumweru tariki ya 27/10/2013, amakipe y’ibigugu arimo APR FC, Kiyovu Sport na Mukura Victory Sport yabonye intsinzi ku bibuga yakiniragaho.
Mu gitabo yashyize ahagaragara ku buzima bwe, umutoza wahoze utoza ikipe ya Manchester United, Sir Alex Ferguson, avuga ko atavugaga rumwe na David Beckam igihe yamutozaga. Ibi ngo byaterwaga nuko Beckam yashakaka kumenyekana cyane.
Ikipe ya FC Barcelone yatsinze Real Madrid ibitego 2-1 mu mukino wa mbere (El Classico), wahuje aya makipe muri uyu mwaka w’imikino wabereye i Nou Camp ku ibuga cya Barcelone ku wa gatandatu tariki 26/10/2013.
Ibitego bibiri bya Kipson Atuheire nibyo byafashije Police FC gutsinda Rayon Sport ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro ku wa gatandatu tariki 26/10/2013, naho AS Kigaki ifata umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda AS Muganga igitego 1-0.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda –FERWAFA kuva kuri uyu wa gatandatu tariki 26/10/2013 riratangira gahunda yo guhemba umukinnyi uzajya atsinda ibitego byinshi kurusha abandi buri kwezi.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ku bufatanye n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare Jonathan Boyer, kuri uyu wa kane tariki 24/10/2013 ryashyizeho abakinnyi batatu bazayobora (captains) bagenzi babo mu isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ rizaba kuva tariki ya 17-24/11/2013.
Ikipe ya Espoir Basketball Club, iratangira guharanira kongera kwegukana igikombe cya Play off yatwaye umwaka ushize, ikina na APR BBC mu mukino wa ½ cy’irangiza ubera kuri Stade ntoya i Remera kuri uyu wa gatanu tariki 25/10/2013 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.