Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri kuri Stade Amahoro habaereye umukino wa nyuma wa Handball mu mikino ya gisirikare, aho u Rwanda rwahuye na Kenya maze Kenya itsinda u Rwanda ibitego 32-26.

Kenya nyuma yo kwambikwa imidali ya zahabu
Uyu mukino u Rwanda rwawinjiyemo rusabwa gutsinda Kenya byibuze ku kinyuranyo cy’ibitego 9 kugira ngo rubashe kurangiza ku mwanya wa mbere, ariko ntibyaje gukunda kuko iyi kipe ya Kenya yaje kurangiza uyu mukino irusha u Rwanda ibitego 6, bituma u Rwanda rusoza amarushanwa ku mwanya wa gatatu.

Ikipe y’u Rwanda ntiyishimiye imisifurire
Uko abakinnyi bagiye begukana ibihembo ku giti cyabo
Umukinnyi mwiza w’irushanwa(MVP): Mutuyimana Gilbert (Rwanda)
Umunyezamu mwiza mu irushanwa: Edwin Atsango (Kenya)
Uwatsinze ibitego byinshi: Frank Kiplangat (Kenya)
Andi mafoto





Maj Gen Jacques Musemakweli, yashimiye ibihugu byose byitabiriye uko byitwaye muri aya marushanwa

Arishimira umudali wa Zahabu

Kenya yari isoje amarushanwa itsinze imikino yose

Ikipe ya Uganda (UPDF) yaje ku mwanya wa kabiri

Umusifuzi na we yambitswe umudali

Maj Gen Jacques Musemakweli, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka ni we wambitse aya makipe imidali
Ohereza igitekerezo
|
oyeeee kuri Kenya
courage kuri APRHC y’uRwanda