Nyuma yo gutangiza ibikorwa byo gukundisha umupira w’amaguru abakobwa bakiri bato mu karere ka Huye na Rusizi, kuri uyu Gatanu taliki ya 19 Kanama 2016 iki gikorwa cyakomereje mu karere ka Nyagatare, ahari hahurijwe abana 400 baturutse mu bigo bitanu.



Buri kigo muri bitanu, hifashishijwe abajyanama mu bya Tekiniki mu mupira w’amagauru (CTP) baba muri buri ntara, maze batoranya abanyeshuli 80 muri ibyo bigo bitanu ari byo GS Nyagatare, Bright Academy, St Leonard, Good Foundation na Morning Star, maze bakora Festival y’umupira w’amaguru yari igamije gukundisha no gutinyura abana b’abakobwa umupira w’amaguru.


Madamu Rwemarika Felicite ukuriye Komisiyo y’umupira w’amaguru w’abagore muri Ferwafa, yongeye kwibutsa abana b’abakobwa ko gukina umupira w’amaguru atari uwa basaza babo gusa.

Yagize ati "Abana b’abakobwa nabo bakina umupira w’amaguru kandi ukabateza imbere, ukaba wanahindura ubuzima bwabo, ntimuzakomeze ko ari uw’abahungu gusa, tuzakomeza kubakurikirana kandi tunabafasha kugira ngo namwe muzavemo abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga"

Iyi gahunda yo gutangiza ibikorwa byo gukundisha abana b’abakobwa umupira w’amagauru, izakurikirwa na gahunda yo gutangiza Shampiona y’abakobwa batarengeje imyaka 15, nyuma abazaba baritwaye neza bakazashyirwa hamwe hagakurwamo abazaba bagize ikipe y’igihugu y’abakobvwa batarengeje imyaka 17.
Nyuma yo gutangiza ibi bikorwa mu karere ka Huye, Rusizi na Nyagatare, iyi gahunda izakomereza i Bugesera taliki ya 26 Kanama 2016,izasorezwe i Rubavu kuri Stade Umuganda taliki ya 9 Nzeli 2016.
Andi mafoto








National Football League
Ohereza igitekerezo
|