APR irasabwa gutsinda ikinyuranyo cya bibiri ikegukana igikombe
Kuri uyu wa Kabiri ubwo haza gukinwa umukino wa nyuma mu mikino ya gisirikare, APR irasabwa gutsinda ikinyuranyo cy’ibitego 2-0 ikeguna igikombe mu mupira w’amaguru
Kuri Stade Amahoro ahagana ku i Saa Sita z’amanywa, ni bwo haza kuba hakinwa umukino usoza imikino ya gisirikare yari imaze ibyumweru bibiri ibera mu Rwanda, imikino yahuzaga ibihugu bine bigize umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, usibye u Burundi bwikuye muri aya marushanwa.

Mu gihe mu yindi mikino ibikombe byamaze kubona ba nyirabyo, mu mupira w’amaguru amakipe agera kuri atatu yose aracyahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe, ariko Kenya ikaza imbere kuko kugeza ubu ifite amanota 6 ndetse ikanazigama ibitego 2.

APR Fc ihagarariye ingabo z’u Rwanda kugeza ubu ifite amanota 3 ndetse ikanazigama igitego 1, bikaba biyisaba byibuze gutsinda ikipe ya Tanzania ikinyuranyo cy’ibitego 2 nayo ifite amanota 3, ikaba nta mwenda nta n’igitego izigamye.
Mu yindi mikino ibikombe byabonye ba nyirabyo
Handball

Ikipe ya Kenya nyuma yo gutsinda u Rwanda kuri uyu wa Kabiri ku bitego 32-26 yaje guhita yegukana igikombe, maze amakipe asoza amarushanwa akurikiranye gutya:
1.Kenya
2.Uganda
3.Rwanda
4.Tanzania
Basketball
Ikipe ihagarariye ingabo z’u Rwanda rwegukanye igikombe , aho rwatsinze imikino yose rwakinnye (Rwanda 75-70 Kenya, Rwanda 78-64 Tanzania, Rwanda 67-63 Uganda)

Netball
Igikombe cyegukanywe na Tanzania, u Rwanda rwaje ku mwanya wa nyuma yo gutsindwa imikino yose, maze amakipe aza gukurikirana gutya:
1.Tanzania
2.Uganda
3.Kenya
4.Rwanda
Cross-Country


Mu marushanwa yo gusiganwa ku maguru, ikipe ya Kenya ni yo yahize ibindi bihugu nk’uko isanzwe inabinyerewemo ku rwego rw’isi, aho yaje kuza imbere y’ibindi bihugu mu marushanwa yakiniwe muri Stade ya IPRC Kicukiro, maze naho amakipe akurikirana ku buryo bukurikira:
1.Kenya
2.Uganda
3.Rwanda
4.Tanzania
Ibirori byo gutanga ibikombe ku makipe yose yitwaye neza biteganijwe kuri uyu wa Gatatu kuri Stade Amahoro, nyuma y’umukino uza guhuza u Rwanda na Tanzania kuri Stade Amahoro.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ncaka kumenya urutonde rw,abakinnyi ba Apr fc bose
ncaka kumenya urutonde rw,abakinnyi ba Apr fc bose