RDF yegukanye igikombe cya mbere mu mikino ya gisirikare
Mu mukino w’intoki wa Basketball, ikipe y’ingabo z’u Rwanda yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda imikino yose yagombaga gukina.

Kuri iki cyumweru muri Petit Stade Amahoro, ikipe ihagarariye ingabo z’u Rwanda mu mikino ya gisirikare ihuza ibihugu byo muri Afrika y’i Burasirazuba iri kubera mu Rwanda, yaje gutsinda umukino wayo wa gatatu, aho yatsinze ikipe ya Kenya ku manota 75-70.

U Rwanda rwahise rurangiza imikino yayo itatu ruri ku mwanya wa mbere, ndetse runegukana umudali wa Zahabu rwari yanegukanye umwaka ushize mu gihugu cya Uganda ahari habereye imikino nk’iyi.
Mu mupira w’amaguru, APR yatsinze Simba icyizere kiragaruka .....
Nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere na Ulinzi Stars ya Tanzania, APR Fc ihagarariye ingabo z’u Rwanda mu mupira w’amaguru, yaje kugaruka ku mwanya wa mbere itsinze ikipe ihagarariye ingabo za Uganda (UPDF), aho yayitsinze ibitego 2-0 byose byatsinzwe na Habyarimana Innocent wavuye muri Police Fc.
Kugeza ubu ikipe y’u Rwanda, iya Uganda ndetse n’iya Tanzania zose ubu zifite amanota atatu, gusa ikipe y’u Rwanda ikaza imbere aho izigamye igitego kimwe, mu gihe iya Tanzania nta mwenda nta n’igitego izigamye, naho iya Uganda yo ikaba irimo umwenda w’igitego kimwe
Ohereza igitekerezo
|
kuki muvuga ngo ni ikipe ihagarariye ingabo? ninde musilikare uri muri abo bose?mwavuze ko ikipe yigihugu yatwaye igikombe!samy arstide olivier didier elie ali parfait gaceka?ninde musilikare urimo
tukuri inyuma apr yacu
apr fc abakunzi bawe tukuri inyuma
APR nikomereze aho igikombe izagira