
Hadi Janvier agaragiwe n’abamukurikiye barimo Patrick Byukusenge wabaye uwa 2
Ku butumire bw’ikipe y’i Goma yitwa Goma Cycling Club imaze igihe yitabira amarushanwa abera mu Rwanda arimo Criterium de Gisenyi na Northern Circuit, iyi nayo yatumiye iyi kipe ya Benediction Club ibarizwa mu karere ka Rubavu, ihita inabatwara isiganwa bateguye.

Ahasorejwe isiganwa

Abakinnyi barimo n’aba Benediction y’i Rubavu mbere yo guhaguruka
Usibye Hadi Janvier waje ku mwanya wa mbere muri iri siganwa, Patrick Byukusenge nawe yaje ku mwanya wa kabiri muri iri siganwa rya Critérium de Goma.

Hadi Janvier nyuma yo kwegukana iri siganwa yagize n’ubutumwa aha abatuye i Goma

Abanyarwanda bitwaye neza murii ri siganwa
Ryari isiganwa ryari rigizwe gusa no kuzenguruka igice kimwe cy’ahantu haba hateguwe, abaryitabiriye bakazenguruka ahari hateguwe mu mujyi wa Goma inshuro zigera kuri 12, aho buri nshuro yari igizwe na 9.85 km, naho isiganwa muri rusange ryari rifite intera ingana na 118.2 Km.
Ohereza igitekerezo
|