Ingabo za Kenya zegukanye igikombe mu mikino ya gisirikare
Mu mukino wasozaga imikino yose ya gisirikare yaberaga mu Rwanda, Ingabo z’u Rwanda zatsinze iza Tanzania igitego 1-0, ariko ntizabasha kwegukana iki gikombe kuko zasabwaga gutsinda uyu mukino ku kinyuranyo cy’ibitego 2.

Wari umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi, aho buri kipe yatangiye umukino ifite icyizere cyo kwegukana igikombe, aho amakipe yombi yanganyaga amanota atatu ariko agatandukanwa n’ibitego buri ikipe izigamye.

Ikipe y’ingabo za Tanzania ni yo yatangiye isatira cyane APR Fc, ariko ku munota wa 35 w’igice cya mbere, ikipe ya APR fc ni yo yafunguye amazamu ku gitego cy’umutwe cyatsinzwe na Faustin Usengimana ku mupira wari uvuye muri Koruneri.

Abakinnyi babanjemo muri APR Fc: Mvuyekure Eméry, Rusheshangoga Michel, Emmanuel Imanishimwe, Usengimana Faustin, Rugwiro Hervé, Yannick Mukunzi (Buteera Andrew), Bizimana Djihad, Nkinzingabo Fiston (Benedata Janvier), Hakizimana Muhadjili, Habyarimana Innocent, Twizeyimana Onesme (Sibomana Patrick)

Mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza Kanyankore Yaoundé, yakomeje gukora impinduka, akuramo Nkinzingabo Fiston yinjiza Benedata Janvier, akuramo Mukunzi Yannick wavunitse asimburwa na Buteera Andrew, aza no gukuramo Twizeyimana Onesme ashyiramo Sibomana Patrick.
APR Fc mu gice cya kabiri yaje kwiharira umukino ku buryo bugaragara, ariko by’umwihariko umukinnyi Muhadjili Hakizimana wavuye mu ikipe ya Mukura VS, wagerageje gushota amashoti aremereye ndetse anatanga imipira yashoboraga kuva mo ibitego ariko ntibyakunda.


Iyi mikino yaberaga mu Rwanda yakinwaga ku nshuro ya 10, irangiye Kenya ari yo yegukanye ibihembo byinshi, aho yatwaye umwanya wa mbere mu mupira w’amaguru, muri Handball ndetse no gusiganwa ku maguru (Cross-country), naho u Rwanda rwegukana umwanya wa mbere muri Basket, Tanzania itwara icya Netball, mu gihe Uganda nta gikombe cy’umwanya wa mbere na kimwe yegukanye.
Andi mafoto yaranze umunsi wa nyuma w’imikino











National Football League
Ohereza igitekerezo
|
bjr,erega Apr izira gukora tricherie reka ibure igikombe cya foot kuki bakinisha bariya bahungubakinira division ya mbere kandi hari bataillon zishoboyer
Kenya iradukoze pe